Amakimbirane ashingiye ku moko muri Congo yaguyemo hafi 900 mu minsi itatu

Sangiza iyi nkuru

Abantu byibuze 890 biravugwa ko biciwe mu gihe cy’iminsi itatu mu Ukuboza umwaka ushize mu makimbirane ashingiye ku moko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa gatatu uvuga ko iyi mibare ishobora kuzamuka.

Iyi mibare ubwayo ikubye kabiri iyari yatangajwe kuwa Mbere ushize n’umupadiri wo muri iki gice ndetse akaba ari impirimbanyi ya sosiyete sivile wari watangaje ko byibuze abantu 400 ari bo baguye muri ayo makimbirane yatumye Guverinoma ihagarika igikorwa cy’amatora muri icyo gice mu kwezi gushize.

Amakimbirane hagati y’Abanyekongo bo mu bwoko bwa Banunu n’abo mu bwoko bwa Batende mu Ntara ya Mai-Ndombe niamwe mu yakomeye yabaye mu myaka mikeya ishize.

“Ngomba gushimangira ko 890 ari umubare w’abantu tuzi ko bashyinguwe,” uyu ni umuvugizi w’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani nyuma yo gusohora itangazo kuri ubwo bwicanyi.

Yongeyeho ariko ko hari andi makuru avuga ko abandi bantu benshi bashobora kuba barishwe imirambo yabo ikajugunywa mu Ruzi rwa Congo cyangwa bashobora kuba barishwe batwitswe.

Aya makimbirane ashingiye ku moko akaba yaratumye abantu 16,000 bata ibyabo bakambuka Uruzi rwa Congo bahungira muri Repubulia ya Congo- Brazza.

Biravugwa ko amazu n’inyubako 465 zirimo amashuri, ibigo nderabuzima, amasoko n’ibiro bya komisiyo y’amatora byatwitswe cyangwa bigasahurwa.

Ubushyamirane bwadutse bivugwa ko bwatewe n’impaka zifitanye isano n’ishyingurwa ry’umuyobozi gakondo.

Ku rundi ruhande ariko nubwo bitaremezwa ko amakimbirane yaba afite aho ahuriye n’amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize, impirimbanyi yavuganye na Reuters yavuze ko umwuka mubi hagati y’aya moko abiri warushijeho kuba mubi kubera ko abayobozi b’Abatende bari bashyigikiye umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihe abayobozi b’Abanunu bari bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *