Sinava mu gihugu bitewe n’uko byifashe-Perezida Kabila asubiza mugenzi we Kagame
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC), Joseph Kabila yatangarije Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe ko atava mu gihugu cye ngo yitabire inama yamutumiyemo bitewe n’uko ibibazo bihari byifashe. Perezida Kabila ntiyabashije kwitabira inama yahuzaga abakuru b’ibihugu muri Ethopia igamije kwiga ku bibazo bya Congo. Ni nyuma y’aho habayeho ukutumvikana […]
Umukozi wa BBC yanze akazi ko kuyobora Premier League
Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ikomeje kubura umuyobozi nyuma y’aho umukozi mukuru wa BBC, Tim Davie abaye umuntu wa kabiri wanze kuyobora iyi shampiyona izwi nka Premier League. Ubusanzwe Tim Davie ni umukozi wa BBC ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi. Uyu akaba yabwiye abo ayobora ko azaguma mu kazi ke. Ni mu gihe shampiyona […]
U Rwanda rwamaganye irekurwa mu ibanga rya Simba Aloys adasoje igihano yahawe
Mu minsi ye ya nyuma nka perezida w’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, TPIR, umucamanza Theodor Meron ngo yamaze kunoza umurage we wo kubangamira ubutabera mpuzamahanga afungura Umunyarwanda Simba Aloys imyaka umunani mbere y’uko arangiza igihano yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirengagijwe abo yakoreye icyaha n’abarokotse. […]
Uganda: Zari Hassan yambuwe umwanya wa ambasaderi w’ubukerarugendo
Nyuma y’amezi macye Zari Hassan agizwe ambasaderi w’ubukerarugendo, yamaze kwamburwa iki cyubahiro gihabwa Miss Africa, Quinn Abenakyo, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo avuga ko ari we wahagararira Uganda neza. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda yashimiye abateguye irushanwa ryo guhitamo ugomba kuba ambasaderi w’ubukerarugendo avuga ko bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubukerarugendo […]
Amakimbirane ashingiye ku moko muri Congo yaguyemo hafi 900 mu minsi itatu
Abantu byibuze 890 biravugwa ko biciwe mu gihe cy’iminsi itatu mu Ukuboza umwaka ushize mu makimbirane ashingiye ku moko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa gatatu uvuga ko iyi mibare ishobora kuzamuka. Iyi mibare ubwayo ikubye kabiri iyari yatangajwe kuwa Mbere ushize n’umupadiri wo muri […]
RDC: Imirwano hagati y’inyeshyamba z’Abarundi n’ingabo z’u Burundi yaguyemo abantu 17
Imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Mutarama hagati y’inyeshyamba z’Abarundi zikorera mu misozi ya Kabere, muri Teritwari ya Uvira ndetse n’inyeshyamba zikorana bya hafi n’ubutegetsi bw’u Burundi, yaguyemo abantu 17 mu gihe bivugwa ko izi mpande zombi zinafashwa n’inyeshyamba za Mai-Mai z’Abanyekongo. Imibare y’ibanze yatangajwe ni abantu 17 bishwe ku ruhande rw’inyeshyamba […]
Rwamagana: Mwiseneza Josiane yateje impaka mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye
Ku mugoroba wo kuri wa Gatatu ahagana saa kumi n’iminota 45  umunyamakuru wa Bwiza.com yasanze itsinda ry’abanyeshuri bava ku ishuri  bagera kuri 15 bari mu mpaka hagati y’abemeza ko Mwiseneza Josiane ariwe ugomba kuba Miss Rwanda 2019 hari na bake bemeza ko akwiye kuba miss ukundwa na Rubanda aho kuba Miss Rwanda 2019. Ku ruhande […]
Afurika y’Epfo:Ubucamanza burashinjwa gushaka guhishira ukuri ku iyicwa rya Karegeya
Inzego z’ubucamanza za Afurika y’Epfo zirashinjwa kugerageza guhishira iby’iyicwa rya Patrick Karegeya wigeze kuba umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Rwanda nk’uko umwe mu banyamategeko wo ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu yabitangarije Urukiko rwa Johannesburg kuri uyu wa Gatatu asaba ko abagize uruhare mu iyicwa rye bashinjwa aho kongera guperereza. Mu busabe bwatanzwe nyuma yo […]
Kenya: Abaguye mu gitero cy’iterabwoba bamaze kuba 21 barimo Umwongereza n’Umunyamerika
Umuyobozi w’Igipolisi cya Kenya, Joseph Boinnet yatangaje ko bafashe abantu babiri bakekwaho uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyo kuwa kabiri, mu gihe imibare y’abaguye muri iki gitero imaze kugera ku bantu 21. Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu hamaze kurwanywa igitero cy’iterabwoba cyari cyagabwe kuri imwe mu mahoteli yo mu […]
Perezida Kagame yahamagaje inama ya AU igomba kwiga ikibazo cya Congo
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na chairman wa Afurika Yunze Ubumwe, yahamagaje inama y’uyu muryango yo ku rwego rwo hejuru rw’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ku kibazo cya Congo. Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kirikangwamo amakimbirane ashobora gukurikira ibyavuye mu matora. Inama y’abakuru b’ibihugu yatumijwe na Perezida Paul Kagame igomba kubera I […]
Polisi y’u Rwanda yungutse imbwa 16 zizayifasha gucunga umutekano
Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse no gutahura ’ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika. Ni muri urwo rwego, iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu […]
Abavuga ko bavura indwara zizwi n’izitazwi basibiwe amayira
Basanzwe bavurisha amakara, ibyatsi, ibimera, ibumba, amahwa, amagufa, icyondo, igitaka, ubufindo n’ubukonikoni, bavura inyatsi n’akabariro, ariko amayira yabo asa n’amaze kubyara amahari. Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kuvugwa abantu bvavuga ko bavura indwara zose, cyane cyane izananiranye, Minisiteri y’Ubuziuma yahagarurukiye aihagarikwa ryo kwamamaza ubwo buvuzi bwabo budafitiwe icyizere. Muri aba bavuzi biganjemo […]
Polisi y’u Rwanda yihakanye itangazo rivuga ko igiye kwivuna abatuka Perezida Kagame
Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko yamaganiye kure itangazo riyitirwa rivuga ko igiye guhashya abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi. Iri tangazo ryitirirwa RNP rimaze iminsi rikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko igiye kugenzura igamije kureba no kumenya intandaro y’abanzi b’igihugu barimo  RPF Gakwerere, RNC France na Nkunzurwanda Mahirwe. Ibinyujije ku rukuta […]