Mu minsi ye ya nyuma nka perezida w’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, TPIR, umucamanza Theodor Meron ngo yamaze kunoza umurage we wo kubangamira ubutabera mpuzamahanga afungura Umunyarwanda Simba Aloys imyaka umunani mbere y’uko arangiza igihano yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hirengagijwe abo yakoreye icyaha n’abarokotse.
Itangazo Bwiza.com yabashije kubona ryamagana iri fungurwa rya Simba Aloys minisiteri y’ubutabera yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 17 Mutarama, rivuga ko Umucamanza Meron azi neza uruhare Simba yagize mu bwicanyi bwakorewe abana b’Abatutsi, abagore n’abagabo 40,000 mu Ishuri ry’ubumenyingiro rya Murambi, akaba azi ko kuri Paruwasi ya Kaduha Simba yahajyanye intwaro gakondo, imbunda na grenades akabiha abicanyi ndetse akabategeka gukuraho umwanda mbere yo kugira ahari ubuhungiro ibagiro.
Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakatiye Simba Aloys imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Minisiteri y’ubutabera ikavuga ko uyu yakagombye kurangiriza igihano yahawe muri gereza.
Itangazo rikomeza rivuga ko mu gusuzuma ubusabe bwo gufungurwa igihano kitarangiye uru rwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’abakoze jenoside (MICT) rugomba guha agaciro uburemere bw’ibyaha byakozwe, inyungu z’abarokotse, kuba uwakatiwe yaricujije no kuba yarafashije ubushinjacyaha. Kuri Simba ariko ngo ntiyigeze agaragaza kwicuza, kandi yanze gufasha ubushinjacyaha.
Mu kugerageza kwitambika iki cyemezo cy’uyu mucamanza, u Rwanda rwagaragaje ibitekerezo by’impuguke mu by’ihungabana wivuganiye na bamwe mu barokotse ndetse yongera kureba ubuhamya bw’abandi. Uyu yagaragaje ko kurekura Simba atarangije igihano bishobora gutera ihungabana abarokotse ubwicanyi bwo kuri Paruwasi ya Kaduha no mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Murambi, aho abana babonye ababyeyi babo bicwa, ababyeyi nabo bakabona abana babo bicwa. Ibi ariko ngo umucamanza Theodor Meron yarabyirengagije yemera gufungura Simba.
Uyu mucamanza Meron yarekuye Simba Aloys mu cyumweru gishize mu buryo budasobanutse mu ibanga nk’uko minisiteri y’ubutabera ikomeza ivuga. Uyu mucamanza ngo ntaratangaza iki cyemezo ku mugaragaro kandi yabihishe urwego akuriye iminsi myinshi. U Rwanda narwo ngo ntacyo rwamenyeshejwe, ibintu ruvuga ko nta mwanya bikwiye mu mategeko mpuzamahanga.
Ni muri urwo rwego itangazo rya minisiteri y’ubutabera risaba uzasimbura Theodor Meron kujya yubaha amategeko n’ibimenyetso mu gihe hasuzumwa gufungura uwahamijwe icyaha igihe kitaragera ndetse no gukorera mu mucyo kugirango Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafite aho bahuriye n’imanza kuri jenoside yakorewe Abatutsi zikiri imbere ya MICT bajye bahabwa amakuru n’amahirwe yo kugira icyo bavuga.
Urugero rwatanzwe ni uko kubera ko bitanyuze mu mucyo, Guverinoma y’u Rwanda idashobora kumenya niba Umucamanza Meron yararekuye Simba kubera impamvu z’uburwayi, ikintu kandi ngo Guverinoma y’u Rwanda yashoboraga kutarwanya.
Simba Aloys yavukiye mu yahoze ari Komini Musebeya, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro kuwa 28 Ukuboza 1938. yabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda agera ku ipeti rya Lt Colonel, ariko ibyo aregwa byabaye yarasezeye mu gisirikare. Ni umwe kandi mu bari mu gatsiko kiyise “Camarades du 5 Juillet” kahiritse ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda mu 1973 Yuvenali Habyarimana agahita aba perezida


