Amakimbirane hagati ya Birdman na Lil Wayne  yashyizweho akadomo

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Birdman yashyize akadomo ku mubano  mubi umaze igihe hagati ye na Lil Wayne nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro mu mujyi wa Orleans.

Ibi Birdman yabikoze mu mpera z’cyumweru gishize mu gitaramo Weezyana Fest 2018 maze agira ati” Mumbabarire, nari nziko umunsi nk’uyu uzagera gusa sinari nzi igihe kizagera”

Urwangano hagati na Lil Wayne na Birdman rwatangiye mu mwaka wa 2016.

birdman og waynecrop
Lil Wayne na Birdman bamaze kwiyunga

Lil Wayne yavugaga ko Birdman yakoze ibinyuranye n’amasezerano yagiranye na  kompanyi ya Cash Money kugeza igihe alubumu ye  ‘The Carter V’ ihagarikiwe.

Nk’uko byemezwa n’urubuga Rolling Stone, Uku kwiyunga kwa Lil Wayne na Birdman ngo kugiye gutuma alubumu ‘The Carter V’  ishyirwa hanze mu mpera z’uyu mwaka.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *