Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yirukanye muri Guverinoma abayobozi bane bazira imyitwarire mibi nyuma y’amezi hafi abiri yirukanye itsinda ryo muri minisiteri y’ubuzima rizira gukoresha nabi umutungo wa rubanda.
Kuri iyi nshuro, inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 24 Ukwakira iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hashingiwe ku iteka rya minisitiri w’Intebe yirukanye burundu mu mirimo ya leta uwitwa Syridion Dusabimana wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusakaza ibikomoka ku matungo mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego rw’akazi.
Iri teka rya Minisitiri w’Intebe kandi ryirukanye burundu mu bakozi ba leta Madamu Mbabazi Margaret wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR), kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego rw’akazi.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe kandi ryirukanye burundu mu bakozi ba Leta Bwana Toto Wa Mugenza Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kubera ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi.
Iri teka rya Minisitiri w’Intebe kandi ntiryasize mu bakozi bal eta Bwana Ruhumuriza Albert wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA) kubera ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana Toto Wa Mugenza Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kubera ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, itariki 25 Ukwakira, minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yanze kugira byinshi atangaza kuri iri yirukanwa burundu mu kazi ka leta ry’aba bari abayobozi b’ibigo by’ingenzi bya leta.
Minisitiri Busingye akaba yatangarije itangazamakuru ko ibyemezo bya guverinoma byandikwa mu buryo budatanga amakuru yose kuri buri kintu, akaba ari yo mpamvu ibirebana n’aba byose bitashyizwe ahagaragara. Ati: “ Ndabasaba kutajya muri details .”
Ibi bibaye mu gihe Perezida Kagame akomeje kumenyerwaho kutihanganira ruswa cyangwa kutuzuza inshingano kwa bamwe mu bakozi muri guverinoma.


