Umunsi w’ubukwe ku bashakanye, ni umwe mu minsi iba itazibagirana mu buzima bwabo, gusa hari byinshi baba basabwa kwitwararikamo kuri uwo munsi birinda ko byababera kidobya mu byishimo byabo.
Kimwe mu byo bagomba kwitwararikamo ni ikijyanye no gutera akabariro kuri uwo munsi w’ubukwe bwabo, Dore bimwe umugabo aba asabwa kwitondera:
1.Irinde hubuhubu mu buriri:
Abenshi aba ari ubwa mbere cyangwa yaranabikoze gusa niba hari ikosa ribi n’ukugira impamyi mu gikorwa cyo kubaka urugo nyamara umugore wawe muba muzabana ubuzima bwose imana izabatiza nta mpamvu rero yo kwirukansa ibintu bishobora gutuma umugore wawe agukeka ibindi itonde.
2. Irinde gusinda ku munsi w’ubukwe:
Kenshi umugabo anywa inzoga nyinshi niko n’imibonano irushaho kugenda nabi. Ni nayo mpamvu mu ijoro ry’ubukwe uba usabwa kwirinda ibisindisha.
3.Umutuzo usesuye aho mwateguye ho kurara:
Icyumba cy’abageni kigomba kuba gifite umutekano uhagije Si ngombwa ko abari aho bumva ibyo murimo ni biba ngombwa uzashake icyuma kitaruye cyangwa wifashishe inyakiramajwi(Radio) ucurange indirimbo zituje maze wiyubakire urugo uko ubyifuza.
Mu gihe ukurikije izi nama ntakabuza uzaba wujuje inshinagno zawe neza nk’umugabo kandi n’umugeni wawe azakwishimira by’iteka.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



