Amakuru agera ku kinyamakuru Bwiza.com n’uko uwitwa Ndayizeye Janvier wahoze ari umuvugizi wa Serivisi za Minisitiri w’Intebe (Primature) amaze imyaka igera kuri itatu yarahunze igihugu. Ni amakuru atarigeze amenyekana kuko yahunze mu mwaka wa 2021 mu gihe igihugu cyari cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Bamwe mu bari bamuzi basanzwe bakorana nk’abanyamakuru batandukanye bari bamaze igihe batamubona bakeka ko yahinduye akazi.
Uyu Ndayizeye Janvier ngo yahungiye mu gihugu cy’Ububirigi aho bivugwa ko ngo yasanze bamwe mubo mu muryango we barimo nyina umubyara bashiki be ndetse na babyara be, kandi ko ngo muri abo bene wabo batuye ku mugabane w’Uburayi harimo n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Impamvu y’ihunga rye ntirajya ahagaragara gusa urwego yakoreraga ruvuga ko hari amakosa atandukanye yagiye akora mu gihe yahakoraga ngo bishoboka ko byaba aribyo byatumye afata umwanzuro wo guhunga.
Twabibutsa ko uyu Ndayizeye yakoreye Serivisi za Minisitiri w’Intebe kuva mu mwaka wa 2011 aho yashyizwe mu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri mu mwaka wa 2012, ubu akaba yari asigaye ari n’umuvugizi wa Primature.
Uyu Ndayizeye Janvier siwe muvugizi w’urwego rukomeye wahunze igihugu gusa, kuko mu mwaka wa 2020 uwitwa Umuhoza Marie Michelle, wahoze avugira Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB byavuzwe ko yahunze igihugu ubu akaba ari muri Canada mu gihe RIB yo yatangaje ko yagiye kwivuza ariko kugeza n’ubu akaba ataragaruka mu gihugu.
Turakomeza kubakurikiranira amakuru ku mpamvu zaba zaratumye Ndayizeye Janvier areka akazi agahunga igihugu, tuzazibagezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.



One Response
Amakuru y’ihunga ry’uwahoze avugira Primature
Ahubwo se ko abavugizi bashize bahunga ni amahoro? Ubwo nta kintu kibyihishe inyuma ra? Muduterereyo itoroshi muturebere muzatubwire.