Amanota y’ imihigo ubwayo ashobora kutubera amasomo-Minisitiri Murekezi

Sangiza iyi nkuru

Intero igira iti:” Aya manota twayavanamo amasomo”, yashimangiwe na Minisitiri w’ Intebe, Anastase Murekezi ubwo yagiraga ati:” Uturere twa Huye, Nyanza, Gasabo na Nyamagabe dukomeje kuza mu Turere icumi twa mbere mu gihe Uturere twa Nyabihu, Musanze, Rubavu, Rutsiro, Gakenke, Karongi na Ruhango twakomeje kugaragara mu myanya 10 ya nyuma”.
pm2
Mu imbwirwaruhame rye Minisitiri Murekezi yanashimiye kandi Akarere ka Gatsibo kari kamenyerewe mu Turere twa nyuma, ariko kakaba karivuguruye kaza ku mwanya wa 11.
Yakomeje anemeza ko hari Impamvu 4 zituma Uturere tumwe na tumwe tugira amanota make mu Mihigo: (1) imikoranire itanoze hagati ya Nyobozi, Njyanama n’Abakozi, no hagati y’Uturere n’Abafatanyabikorwa, (2) ubushobozi buke mu gutegura neza no gushyira mu bikorwa Imihigo, (3) gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo, (4) no guhiga Imihigo myinshi yoroshye itagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.
Aha Minisitiri Murekezi yahwituye Umuyobozi w’ Akarere ka Musanze aho aregwa gutegekwa n’ abo ashinzwe kuyobora ndetse ntanafate ibyemezo bikwiriye gufasha iterambere ry’ akarerera ayoboye.
Ibyo byose Mayor w’ aka karere ashinjwa nibyo bituma akarere ka Musanze kabaye akanyuma kandi gafite amahirwe menshi yo kuba ka kwesa imihigo ndetse kakanaza mu twa mbere.
Muri rusange abakozi b’ uturere twose tw’ igihugu twagawe mu kudindiza ibikorwa bya rwiyemezamirimo.
Murekezi yagize ati:” Twamaze kumenya impamvu ibikorwa remezo bidindizwa hirya no hino ni ruswa abakozi basaba ba rwiyemezamirimo , ibi birabaje kubona abakozi mu Turere barutanywa mu kwaka ruswa wagira ngo niyo mihigo bihaye”.
Kuri iyi ngingo Minisitiri w’ intebe yibukije ko abakozi ba Leta bagomba kuzirikana ko harimo abayobozi b’ uturere bavanywe mu mirimo ndetse baranafungwa bazira kwaka ruswa no kunyereza imitungo ya Leta.
Mu gusoza iyi mbwirwaruhame yari igizwe ahanini n’ ibarurishamibare yagaragaje uburyo ibikorwa byashizwe mu ngiro ndetse n’ ukuntu inzego zitandukanye zakoranye, Anastase Murekezi yatangaje ko mu gutegura Imihigo ya 2016-2017, ibi bibazo byose byaganiriweho, kandi Inzego zose ziyemeje kunoza imikorere n’imikoranire mu kwesa Imihigo ya 2016/2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *