Amarira n’agahinda mu ishyingurwa ry’abasirikare b’u Burundi biciwe muri Somalia

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 27 Nyakanga 2019, nibwo abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bagabweho igitero na Al Shabaab, barindwi muri bo bahasiga ubuzima.  

Nyuma yo kugezwa i Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, bashyinguwe mu cyubahiro, umuhango waranzwe n’amarira n’agahinda ku miryango yabo ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo butangaza ko bubabajwe n’urupfu rwabo.  

Ni abasirikare barindwi barimo babiri b’Abofisiye, bashyingurwa mu irimbi rya Mpanda, abo mu miryango yabo bavuze ko babuze abantu babo b’agaciro, bagasaba Guverinoma kubafasha.

SOS Media/ Burundi itangaza ko Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Lieutenant Général Prime Niyongabo,  yagize ati “Twifatanyije namwe mu gahinda, ni igihombo kuri twese, aba basirikare barangwaga n’umurava mu kazi bakoraga kugeza ubwo bagiriwe icyizere cyo koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, ku bw’ibyago abakora iterabwoba batwivangira mu kazi, turakora ibiteganywa n’itegeko kugira ngo imiryango ya banyakwigendera ihabwe impozamarira”.

Abasirikare b’u Burundi batangiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Somalia kuva mu mwaka wa 2007, ibindi bihugu bifiteyo abasirikare ni Uganda, Kenya,Djibouti na Ethiopie.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *