Amarozi yanyirukanishije muri APR FC_Eric Nshimiyimana

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Eric Nshimiyimana utoza ikipe ya AS Kigali, yatangaje ko amarozi yashinjwe muri APR FC mu bihe bitandukanye agatuma yirukanwa muri iyo kipe y’Ingabo z’Igihugu ari mu byamubabaje mu buzima.

Eric Nshimiyimana yakiniye APR FC imyaka irindwi, kuva mu 1994 kugeza mu 1997; ndetse no kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2004.

Uyu mugabo wanakiniye ndetse akanatoza ikipe y’Igihugu, Amavubi, yanabaye umutoza wa APR FC mu bihe bitandukanye.

Ni umwe muri bake bakoze amateka muri APR FC nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza.

Mu kiganiro na Channel ya YouTube yitwa UC Sports, Nshimiyimana uheruka kongererwa amasezerano yo gutoza ikipe ya AS Kigali yahishuye ko amarozi yashinjwe muri APR FC bigatuma yirukanwa aza ku isonga y’ibyamubabaje mu buzima bwe.

Ati: “Hari ikintu cyambabaje cyane, ni uko ntavuga ngo ni kimwe cyangwa bibiri. Hari ibihe bibiri, hari umunsi tujya i Burundi bakavuga ngo njyewe nagiye mu bintu by’imiti APR igafata icyemezo cyo kunyirukana, n’ikindi gihe kandi byose ni muri APR urumva ko ni ibintu byisubiyemo; turi kumwe na Muvara na Thomas APR yakinnye n’ikipe yo muri Angola twari muri staff yayo batwandikira ibaruwa na bwo bavuga ibyo bintu.”

Umutoza Eric Nshimiyimana yemeza ko kwirukanwa kwe kwabaga gufitanye isano nk’umuntu wamuhimbiraga ibinyoma, akemeza ko atari ibintu byamugiragaho ingaruka wenyine ko ahubwo byazigiraga no ku muryango we.

Umutoza Eric ntahakana ko yigeze gukoresha amarozi, ngo kuko akiri umukinnyi wa Prince Louis y’i Burundi yigeze ayakoresha, gusa bikamusubiza inyuma mikinire ye.

Ati: “Ni ibintu nabayemo cyane kuva i Burundi, ibyo uvuga ngo umutoza, i Burundi bikorwa na Perezida; haba hariho na Komite y’abantu bashinzwe ibyo bintu, bakakubwira bati urakora ibi, iyo utabikoze uba utangiye kuzana ibibazo mu kipe.”

Umutoza Eric yatanze urugero rw’uko agikina i Burundi yari umukinnyi utsinda ibitego, gusa Perezida wa Prince Louis yakiniraga yamuhuza n’umwarimu ibitego yatsindaga bikayoyoka.

Abajijwe niba koko amarozi atanga umusaruro, umutoza Eric yavuze ko ntacyo ashobora gufasha umukinnyi uretse kumwica mu mutwe akumva ko nta myitozo azakora, ibituma abenshi mu bakinnyi basubira inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *