Amarushanwa y’Igikombe cy’Amahoro cya 2017 agiye gutangira

Sangiza iyi nkuru

Amarushanwa y’Igikombe cy’Amahoro agiye gutangira guhera ku itariki 07 Werurwe akazabanzirizwa n’imikino yo gukuranwamo, aho amakipe 22 biteganyijwe ko azahangana mu cyiciro cya mbere hakazavamo 16 azahatana muri 1/16 biteganyijwe ko kizatangira kuwa 19 Mata 2017.

Imikino yo gukuranwamo izaba kuwa 07 no kuwa 08 Werurwe, izavamo amakipe 11 yatsinze neza ndetse n’atanu yatsinzwe yagerageje abe yose hamwe amakipe 16. Aya makipe 16 akaziyunga ku yandi 16 asanzwe yaritwaye neza mu Gikombe cy’Amahoro cyo mu mwaka ushize, abe amakipe 32 azahurira muri 1/16.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cyo muri 2016 nyuma yo gutsinda APR FC 1-0, ihita inabona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup irimo kuba kuri ubu, aho mu minsi iri imbere izacakirana n’ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali muri 1/16.

Dore uko imikino iteganyijwe

Kuwa 07 Werurwe

Gitikinyoni Fc vs Intare Fc (Muhanga, 13.00)
Hope Fc vs Esperance Fc (Muhanga, 15.30)

Kuwa 08 Werurwe

Sorwathe Fc vs Vision JN (Musanze, 15.30)
UR Fc vs Pepiniere Fc (Muhanga, 13.00)
Heroes Fc vs United Stars (Muhanga, 15.30)
Akagera Fc vs Etoile de l’est (Rwamagana, 13.00)
Nyagatare Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana, 15.30)
Aspor Fc vs Vision Fc (Ferwafa, 13.00)
Rwamagana City Fc vs Gasabo United (Ferwafa, 15.30)
Musanze Fc vs SEC Fc (Stade de Kigali, 13.00)
Miroplast Fc vs Rugende Fc (Stade de Kigali, 15.30)

Src:Ferwafa

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *