Ubushakashatsi butandukanye ku itegurwa rya Jenoside bwagaragaje ko abayitegura bakoresha uburyo butandukanye kugira ngo intego yabo izagerweho. Mu buryo bukoreshwa harimo inama zigamije gushishikariza kwica abagize itsinda runaka, gushishikariza urwango n’ubwicanyi ku bagize iryo tsinda hakoreshejwe ibitangazamakuru.
Mu Rwanda hashinzwe udutsiko dutandukanye nk’”Amasasu”, “Amis de l’alliance” na “Escadron de la Mort”, twari tugamije kugumisha ubutegetsi n’ibyiza by’igihugu mu biganza bya bamwe twifuje kubagezaho nk’uko tubikesha igitabo kiswe “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri” cyanditswe n’abashakashatsi, Mafeza Faustin na Nikuze Donatien.
Muri iki gitabo havugwa ko abategura Jenoside bashyiraho imitwe yitwara gisirikare akaba ariyo bazifashisha mu gutsemba itsinda runaka. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho umutwe w’Interahamwe n’impuzamugambi za CDR n’abandi, iyo mitwe ifatanije n’abasirikare, abapolisi n’abaturage basanzwe nibo bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inama zitegura Jenoside akenshi ziba hagati y’agatsiko k’abantu bake, kandi zikabera ahantu hizewe hatagerwa n’umuntu uwari we wese, keretse abagize ako gatsiko. Mu Rwanda, abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bari bibumbiye mu dutsiko dutandukanye, utw’ingenzi twavuga ni « Alliance des Militaires Agacés par les Séculaires Actes Sournois des Unaristes = AMASASU », « Escadron de la mort » na « Amis de l’Alliance ».
Inyandiko yo ku wa 20 Mutarama 1993 yanditswe n’umuntu wiyise Tango Mike yandikiye Perezida wa Repubulika amugezaho ishyirwaho ry’agatsiko « AMASASU » n’impamvu y’ako gatsiko yavuze ko intego yabo ari ukuburizamo umugambi mubisha w’abayoboke ba UNAR8 batahwemye kugirira nabi Abahutu kuva mu 1959. Umwanditsi w’iyi nyandiko avuga ko indi mpamvu ari ukugira ngo babashe gukuraho burundu abanyapolitiki.
Umutangabuhamya mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Alison Des Forges, yabwiye urukiko ko n’ubwo umwanditsi w’iyi nyandiko yiyise TANGO MIKE, akeka ko uwayanditse yaba ari Bagosora cyangwa undi musirikare mukuru wakoranaga nawe bya hafi.
Ibi bigashimangirwa na Filip Reyntjens, impuguke mu mateka y’u Rwanda, wavuze ko Colonel Théoneste Bagosora ari umwe mu basirikare bakuru bashyize umukono ku nyandiko y’agatsiko kiyise « AMASASU ». Reyntjens avuga ko umwanditsi w’iyi nyandiko yarwanyaga amasezerano y’amahoro y’Arusha kuko atishimiraga kongera kubona Abatutsi mu butegetsi bw’u Rwanda.
Umushinjacyaha mu rukiko rwa ICTR, yavuze kandi ko guhera mu Kwakira 1990, Abahutu b’abahezanguni bari mu buyobozi bukuru mu nzego za gisivili na gisirikare bashyizeho uburyo bubahuza hagamijwe gukanguririra Abahutu ubwicanyi.
Akomeza avuga ko Colonel Théoneste Bagosora, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva, Major Aloys Ntabakuze na Général Gratien Kabiligi ari bamwe mu bari bagize agatsiko « AMASASU » kandi ko intego y’aka gatsiko yari ugutegura Jenoside harimo no gutanga intwaro ku basivile kugira ngo Jenoside izabashe gushyirwa mu bikorwa.
N’ubwo umwanditsi w’inyandiko yavuzwe haruguru avuga ko « AMASASU » agizwe n’abasirikare bose n’abajandarume, ikigaragara ni uko kari agatsiko k’abayobozi bakuru bari bafite umugambi wo gutsemba Abatutsi n’undi wese udashyigikiye umugambi wabo wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Richard Mugenzi we avuga ko agatsiko kiyise « AMASASU » kakoranaga bya hafi n’abanyapolitiki bo mu ishyaka rya MRND nka Léon Mugesera, Protais Zigiranyirazo, Mathieu Ngirumpatse, Joseph Nzirorera, umuyobozi wa CDR Jean Bosco Barayagwiza, n’abandi.
Akandi gatsiko kagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside kazwi ku izina rya « Rézeau Zéro ».
Mu ibaruwa ifunguye (une lettre ouverte) yanditswe na Christophe Mfizi ku wa 15 Kanama 1992 i Paris mu Bufaransa, yandikiye Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvénal amugezaho icyemezo yafashe cyo gusezera mu ishyaka rya MRND, yavuze ko impamvu avuye mu ishyaka ari uko hari agatsiko « Rézeau Zéro » kagizwe n’abantu bake bo muri MRND bashaka kwikubira ibyiza byose by’Igihugu kandi bakaba bashaka gutegeka inzego zose za Leta. Yavuze ko ako gatsiko kashinzwe na Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Habyarimana Juvénal.
Richard Mugenzi avuga ko abari bagize ako gatsiko ari bamwe mu bategetsi bakuru bo mu nzego za gisivili na gisirikare bafite ibyo bahuriyeho, batifuzaga ko habaho kugabana ubutegetsi na RPF-Inkotanyi. Mu bari bagize ako gatsiko harimo, Protais Zigiranyirazo, Colonel Elie Sagatwa, Colonel Théoneste Bagosora, Colonel Laurent Serubuga, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva, Seraphin Rwabukumba, Dr Séraphin Bararengana (umuvandimwe wa Habyarimana Juvénal) n’abandi.
Usibye « AMASASU » na « Réseau Zéro » hari akandi gatsiko kazwi ku izina rya « Escadron de la mort » kari kagizwe n’abasirikare bakuru bayobowe na Colonel Théoneste Bagosora. Filip Reyntjens, impuguke mu mateka y’u Rwanda, ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yavuze ko abari bagize agatsiko ka « Escadron de la mort » ari bo bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu Bugesera muri Werurwe 1992 no ku Kibuye muri Kanama 1992.
Akomeza avuga ko Colonel Bagosora ari we watangaga amabwiriza mu bagize ako gatsiko kugira ngo bateze umutekano muke mu gihugu no kubangamira imishyikirano y’amahoro y’Arusha. Abandi basirikare bakuru bari bagize ako gatsiko harimo Colonel Elie Sagatwa, Colonel Pierre Célestin Rwagafirita, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva, Major Aloys Ntabakuze, Capitaine Pascal Simbikangwa. Agatsiko « escadron de la mort » kari gafite itumanaho ryabo bwite. Ni ko katozaga abasirikare ibikorwa by’ubuhotozi n’iyicarubozo. Intego kwari ugukuraho Umututsi n’undi muntu wese ubangamiye umugambi wabo wo kuguma ku butegetsi.
Hari kandi agatsiko kitwaga « Amis de l’Alliance » kagizwe n’abayobozi bakuru bo mu nzego za gisirikare na gisivili batari bashyigikiye Perezida Habyarimana Juvénal muri gahunda yo kugabana ubutegetsi na RPF-Inkotanyi no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho. Nk’uko izina ryabo rivuga, biyitaga abantu bagiranye igihango batifuza kubona Umututsi mu butegetsi bw’u Rwanda. Nubwo hakozwe imyiteguro myinshi igaragaza umugambi wa Jenoside, abategura Jenoside bagerageza kutagaragaza inyandiko cyangwa ikintu cyose gishobora gushyira ahagaragara umugambi wabo wo kurimbura itsinda runaka.
Ni muri urwo rwego abagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bageragezaga gusibanganya ibimenyetso byose n’ubwo ibimenyetso bimwe byabonetse bigaragaza uko bateguye Jenoside.


