Amashuri azatangira mu Ukwakira, abanyeshuri bige bambaye udupfukamunwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko amashuri azatangira mu Ukwakira uyu mwaka, gusa bikazakorwa mu byiciro aho ku ikubitiro amashuri makuru na za Kaminuza ariyo azaherwaho.

Ni amakuru Minisiriri w’Uburezi yahamirije Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 yanzuye ko “amashuri azafungura mu gihe cya vuba”.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko mu ukwezi gutaha ari bwo amashuri azafungurwa, gusa bikazajyana n’iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati: “Amashuri yo arabizi tumaze igihe kinini twitegura dufatanyije. Hari ibyo amashuri yahawe agenderaho mu kwitegura, ubu ikigiye gukurikira ni uko Minisiteri y’Uburezi izagenzura ko ibyo twumvikanye byashyizwe mu bikorwa.”

Yavuze ko nk’uko n’ibindi bikorwa biri mu byiciro, amashuri nayo ari uko, bityo no mu gufungura bikazagenda bikorwa hagendewe ku cyiciro runaka.

Ati: “Iyo tuvuze amashuri, ntabwo yose mu byiciro azafungurira rimwe. Tuzagenda dufungura mu byiciro. Uko bizagenda kose, Minisiteri y’Uburezi izajya iganira na ba nyir’amashuri, imenyeshe, itange amatangazo [iti] amashuri aya n’aya yemerewe gutangira, ariko muri gahunda dufite tuzahera ku mashuri yo hejuru ni ukuvuga za kaminuza n’amashuri makuru hanyuma tugende tumanuka no mu bindi byiciro.”

Ku bijyanye n’Igihe cy’ifungura, Minisitiri yagize ati: “Iyo ari vuba tuba twatangiye urugendo, ku buryo guhera hagati mu kwa cumi amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura.”

Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko bimwe mu bizagenderwaho mu gufungura amashuri harimo kuba agomba kuba afite ibikoresho bifasha abanyeshuri gusukura intoki mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, guhana intera n’ibindi. Ikindi abanyeshuri bose baziga bambaye udupfukamunwa.

Ati: “Buriya byanze bikunze, ababyeyi mu byo bitegura, mu bikoresho basanzwe bategura by’amashuri, n’udupfukamunwa turimo. Ubwo abana bagomba kuzajya ku ishuri bambaye udupfukamunwa.”

Yunzemo ati: “Icyo dushimangira ni ukugaragaza uko bazubahiriza ya ntera hagati mu ishuri ndetse n’ibikoresho bijyanye n’isuku, aho bakarabira, aho bafatira amafunguro n’ibindi nk’ibyo.”

Amashuri yaba ay’incuke, abanza, ayisumbuye, za Kaminuza ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro; yari afunze kuva muri Werurwe uyu mwaka, nyuma gato y’uko mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *