Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram mu mpera z’icyumweru dusoje, hakwirakwiye amashusho y’urukozasoni ya Zari. Bamwe bahise batangira kuvuga ko ibyabaye byakozwe n’umukunzi wa Diamond, Tanasha Donna mu rwego rwo kwihimura.
Ababivuga bashingira ku kuba mu minsi mike ishize, Zari yarise uyu mukobwa ikigoryi we n’umugabo we Diamond aho yagize ati “Ibigoryi bibiri”
Agira icyo avuga ku byo ashinjwa, Tanasha yifashishije imbuga nkoranyambaga yavuze ko ko atari ukuri kandi ko bigamije kurema inzangano hagati ye na Zari.
Ati “ Bitunguranye, hari abantu bakomeje kuvuga ubusa ngo ninjiriye konti y’undi muntu. Ndarahiye ko ntajya nihindurira n’ifoto yo kuri purofayili [profile] none ngo ninjiriye konti y’umuntu! Nakifuje kugira ubwo buhanga mu ikoranabuhanga .”
Yongeyeho ko “ Iby’inzangano bavuga ni ibyo ubwabo bitekerereza mu mitwe yabo.”
Uwashyize hanze aya mashusho yamenyekanye
Kuri ubu byamenyekanye ko uwasakaje aya mashusho ya Zari ari mu bihe byiza n’umwe mu bigeze gukundana, ni umwanzi gica wa Zari, Mambe Kimambi wibera muri Amerika.

Nk’uko byagaragaye ku rukuta rwa Instagram rwa Mambe, ni we washyizeho aya mashusho y’urukozasoni n’ubwo yaje guhagarikwa kuko ahabanye n’amategeko n’amabwiriza agenga Instagram.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
N’ubwo yahagaritswe, uyu mugore yari yamaze kuyakwirakwiza ku zindi nkuta za Instagram.


