InShot_20250606_073050907

Amashusho y’urukozasoni bivugwa ko ari aya Yampano yarikoroje

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi nyarwanda Yampano yatangaje ko afite amatsiko yo kubona amashusho y’urukozasoni bivugwa ko ari aye, ariko anatanga gasopo ku bantu bavuga ko bayafite, ababurira ko bashobora guhura n’ingaruka z’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show, Yampano yavuze ko hari abantu bamuzengereje bashaka kumwangiriza izina, ati: “Tubana n’abacanshuro, umuntu akakwegera ariko agamije kukurimbura. Ibyo bakora ni ugushaka kudusenyera ubuzima.”

Yampano yakomeje ashimangira ko gufata no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni y’umuntu ari icyaha. Ati: “Sinumva ukuntu umuntu yaba afite ayo mashusho, wayafite ute? Hari amategeko abihana.”

Yagarutse no ku buryo ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu kwigana amashusho y’abantu, agira ati: “Bashobora kugutega camera cyangwa bagafata amafoto yawe bakagendera kuri yo bagakora amashusho atandukanye. Nanone, ndanabitegereje ngo ndebe ayo mashusho.”

Uyu muhanzi yasoje asaba abantu kudashyira imbere ibikorwa bihungabanya uburenganzira bw’abandi, ndetse asaba inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera gukurikirana abashobora gusakaza amashusho nk’ayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *