Perezida Kagame yabajije abayobozi bateraniye mu mwiherero niba bakeneye umuterankunga wo hanze uzabaha amaso abona neza kugirango bakunde babone ikibazo cy’abana b’inzererezi buzuye mu mihanda.
Ibi umukuru w’igihugu yabivuze nyuma y’uko mu mujyi wa Kigali kamwe n’ahandi hose mu gihugu hagaragaye ubwiyongere bw’abana mu mihanda batagira icyo bakora.
Perezida Kagame yagize ati: “Ko twashyizeho gahunda y’isuku, abana umuntu asanga ku muhanda akavuga ngo aba bana si abacu, mwese mukabanyuraho ntihagire n’usubira inyuma ngo avuge ngo hariya hari ikibazo, biraterwa n’iki?”.
Yakomeje abaza abayobozi bateraniye aho uko byagenze ngo abana biyongere ku muhanda ndetse n’isuku nke ibagaragaraho.
Aha yasabye inzego zose bireba gukemura iki kibazo byihuse abibutsa ko bidatinze azamanuka akigira kwikorera igenzura cyane cyane mu mujyi wa Kigali n’ Intara y’Iburasirazuba ngo kuko aho yanyuze hose yabonaga abana ku mihanda basa nabi kandi badafite icyo bakora.
Perezida Kagame yagarutse kandi icuruzwa ry’abana cyane cyane ab’abakobwa aho yagize ati: “ Abana b’Abanyarwanda, b’Abanyafurika bacuruzwa bate nk’ibicuruzwa? Ko tubivuze kenshi, abana b’abakobwa bacuruzwa, ni gute biba mukabyemera? Ni gute mwicarana na byo mugatuza mugatimaza? Habuze iki? ”.
Yavuze ko ibi ari uburangare bw’inzego bireba zose kuko bitumvikana ukuntu baba barwana no kugarura abana baba bamaze kwangizwa hanze aho kuba barakurikiranye mbere y’uko bacuruzwa bakajyanwa hanze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/bwiza.com


