Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda, ADECOR, Ndizeye Damien avuga ko mu Mujyi wa Kigali amata yabaye make nyamara aborozi mu byaro babuze isoko. BWIZA yabagejejeho inkuru ko mu Karere ka Gicumbi, amata yabuze isoko ku buryo banga kuyabogora, bakaya ingurube ku bwo kubura isoko. WASOMA: https://bwiza.com/?Ingurube-z-i-Gicumbi-zisigaye-zihabwa-amat Ibura ry’amata mu Mujyi wa Kigali rihamnya na Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NSIR) igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa,ibicanwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3.5% muri Mutarama 2021. Ni ingingo ADECOR ivuga itumvikana mu gihe mu duce tumwe tw’igihugu hari aho ibicuruzwa biba byabuze isoko. Hirya no hino mu gihugu abaturage bemeza ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye byazamutse ku buryo bemeza ko nta na kimwe kitakozweho n’iri zamuka. Ibi abaturage bo mu mijyi no mu byaro bavuga byemezwa n’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohowe ku italiki 10 Gashyantare uyu mwaka, kigaragaza ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2021 ibiciro mu mu mijyi byazamutseho 2,8% na ho mu byaro ibiciro bizamukaho 4% bagereranyije na Mutarama 2020. Umuyobozi w’Ishami ry’imibare y’ubukungu muri NSIR, Jean Claude Mwizerwa, yasobanuye impamvu yabyo. Iyi raporo yashyizwe hanze na NISR igaragaza ko muri Mutarama 2021 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 3,5% bagereranyije na Mutarama 2020, mu gihe mu kwezi k’Ukuboza 2020 ibiciro byari byazamutseho ku kigereranyo cya 3,9%. Iyi raporo yerekana ko ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi , gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,5%. Ibiciro by’amahoteli na resitora bizamukaho 4,7% hagati ya Mutarama 2021 na Mutarama 2020. Muri iyi raporo ku kigereranyo cy’ihindagurika ry’ibiciro hagati ya Mutarama 2021 n’Ukuboza 2020, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,4%


