Niba hari inkuru zikunze kuba ingume mu bitangazamakuru kandi atari uko zabuze ahubwo ari ukubera ko abantu bazitekerezaho bakababwa, ni inkuru zivuga ku gisirikare mu buryo butandukanye cyaba icyo mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi.
Ibi ariko ntawavuga ko byizana ahubwo bigira impamvu zitandukanye wanasanga mu myumvire iruhije gusesengura ku mpande zombi harimo imyumvire runaka ishingiye ku mategeko mpuzamahanga agenga uyu mwuga wa gisirikare yewe hakanabaho n’imyumvire yihariye ku gisirikare igenda ishingira ku myitwarire y’abasirikare kenshi usanga idasa n’iy’abasivili.
Ikindi, n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru asa n’aho atarekurira abanyamakuru kwibanda ku nkuru z’umutekano zimbitse w’ibihugu byabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ariko binajyana nuko nta bahanga mu gukora no gucukumbura bene ubu bwoko bw’inkuru ibihugu bimwe biba byibitseho uretse ababa bakiri muri ako kazi ka gisoda kenshi baba batanarekuriwe kugira ibyo batangaza.
Ubundi ibinyamakuru bikomeye nka za BBC cyangwa CNN bifite amashami ashinzwe gutara, gutangaza no gusesengura inkuru zivuga ku by’umutekano na gisirikare [Defense & Military News Department].
Bisaba ko bamwe babanza kujya mu biruhuko by’izabukuru kandi nabwo bagahozwaho ijisho haba muri Afurika, mu Rwanda n’ahandi ku isi!
1.Bimwe mu bintu ibisirikare ku isi byihariye bidahuje n’ibasivili
˃ Abasirikare ba buri gihugu bagira inkiko zabo zihariye
˃ Kenshi usanga abasirikare bagira amavuriro yabo yihariye
˃ Abasirikare bagira injyana ya muzika bihariye ku isi ya Rurema!
˃ Abasirikare bakunze kugira impuzankano [ Uniforms ] zitambarwa n’abasivili.
˃ Abasirikare bagira indimi bashobora kuganiriramo [ Communication and Military slangs & signals ] umusivili atapfa kwigondera !
˃ Kutabana n’imiryango yabo igihe kinini kurenza abandi bantu ku isi .
Uwavuga amatandukanirizo y’abasirikare n’abantu basanzwe aba bitwa abasivili byo ntiyabona aho abyandika bwakwira bugacya.
Ikintu ariko gitangaje ni ukuntu usanga nubwo bimeze gutyo , usanga aba bantu batinyitse cyangwa se batinywa, iyo witegereje neza usanga ari nabo bantu bitonda cyane ku iri iyi si ya Rurema, utapfa kubona benderanya!
Ibi nkabihuza nuko ugereranije n’ibitwaro bahoramo kandi kenshi banitwaza mu kazi kabo ka buri munsi, wenda tuvuge uramutse ubihaye abasivili mu biganza byabo mu masaha atarenze 24 baba bamaze koreka isi igasigara ari umuyonga!
Nyamara henshi ku isi usanga aba bantu bihariye, mu mato yabo y’intambara , mu ndege zabo na za kajugujugu , mu bimodoka bibatwara ku rugamba no ku kazi kabo batuje kandi ntawusagarira undi, ikindi bakorana umurava ari naho hava imvugo ihurirwaho na benshi mu gukebura abanebwe ukumva umuntu abwiye undi ati : Kora iki vuba kandi gisirikare ! Bisa no gusaba umuntu gukora vuba kandi neza byihuse.
Niba hari abantu batekerezwaho uko babayeho umuntu atapfa gushyikira mu bwenge bwe ni abasirikare . Hibazwa ukuntu aba bantu ari bo baba ahantu hagoye kuba, hatitawe ku buryo hagoye bo baba bagomba kujyayo kandi batinuba.
Ku isi yose kandi iyo usomye amateka n’amategeko agenga uyu mwuga wa gisoda usanga ubutumwa bw’ibisirikare buba bujya gusa neza neza aho usanga inshingano ya mbere ya buri gisoda ku isi yibanda ku ngingo zikurikira :
˃Kurinda umutekano w’imbere n’ubusugire bw’ibihugu byabo kenshi byibanda cyane cyane ku butaka, ikirere no mu mazi.
Aha ariko uko isi igenda itera imbere hagenda haniyongeramo utundi tuntu tuba tugezweho nkaho usanga hari ahagenda hashingwa amashami ashinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu ku rwego rwa murandasi.
Nkubu igihugu cya Israel cyanshinze umutwe kabuhariwe urwanisha za mudasobwa [Israel Cyber Military Defense & Technology ] .
Mu minsi iri imbere uzajya usanga ingabo ku rugamba zihabwa amabwiriza na za robots kandi robots ubwazo zirwana inkundura ku murongo w’urubuga rw’amahina [On Frontline Battle ].
N’ubwo bimeze bityo ariko utu tuntu abasirikare usanga bihariye tudasa n’ubuzima busanzwe bw’abasivili nitwo dutuma buri wese mu mutima we yifuza kuba yanyura mu gisirikare gato ngo ashire amatsiko kandi abasesenguzi bavuga ko ugezeyo ngo arushaho kugira amatsiko bisumbye yo kumenya ibisumbye ibyo azi!
2.Muri make uko amateka y’igisirikare ku isi yubatse!
Amakuru dukesha urubuga rw’ubushakashatsi rwa Wikipedia.com atwereka amateka y’igisirikare ku isi mu buryo butandukanye ahanini bushingira ku bintu bikurikira :
- Igisirikare cyo mu ijuru kwa Nyagasani Imana Rurema.
- Igisirikare mu gihe cya cyera cyane ndetse mbere y’Ivuka rya Yezu.
- Igisirikare nyuma y’Ivuka rya Yezu kugeza mu binyejana byakurikiyeho.
- Igisirikare mu gihe isi yari imaze gutera imbere cyane cyane mu ikoranabuhanga.
- Igisirikare mu isi ya none turimo .
- Imitwe yitwara gisirikare cyangwa abandi bita inyeshyamba n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusesengura ibijyanye n’amateka y’umwuga wa gisirikare ariko ntibyakoroha na mba mu gihe na magingo aya isi itagira igisirikare kimwe rukumbi kizwi nk’igisirikare cy’isi yewe nta nikigeze kibaho kuva yaremwa.
Nyamara mu ibi byose nk’uko twabivuze hejuru gato haniyongeramo ko ubu ibisirikare byacitsemo ibice hafi 3 :
˃Igisirikare cya Leta [ Regular Army/Armée Regulière ]
˃Imitwe yitwara gisirikare [ Military rebels & Militias ]
˃Imitwe y’iterabwoba n’ibindi n’ibindi.
Ibi rero bisaba ko abantu barebera hamwe ibikorwa bigari bya gisirikare ahanini usanga bidasiga inyuma amateka y’intambara zagiye ziba ku isi zikomeye.
Si kenshi wavuga igisirikare usize intambara inyuma byanze bikunze kimwe usanga ari nk’umukenyero ikindi ari umwitero kuko bidakunze gusigana.
Ibi ariko nabyo birimo ihurizo ritoroshye kuko nibura hambere wasangaga ibipimo kuri iyi ngingo byarorohaga kuko hakundaga kubaho intambara zihanganishije ibisirikare by’ibihugu runaka byaba ibihugu byishyize hamwe bigatera ibindi. Cyangwa se igihugu ku kindi bikesurana mu byo bita intambara mpuzabihugu [ Guèrre Convéntionnelle / Conventional War ].
Ubu ariko byahinduye isura kuko usanga hari aho Ibisirikare bya Leta [ Regular Army ] bihanganye n’Ibisirikare bindi twavuze nk’inyeshyamba cyangwa imitwe y’iterabwoba kandi gupima ingufu za buri ruhande mu izi bikaba bitoroshye.
Dufate nk’urugero, intambara irimo kubera mu gihugu cya Syria aho usanga ku ruhande rumwe Ingabo za Leta ya Syria ziyobowe na Perezida Bashar Al-Assad zarahagamwe n’inyeshyamba za The Free Syrian Army ndetse n’indi mitwe nka Al-Nusrah usanga itoroshye muri uru rugamba tutibagiwe na Islamic State yabaye icyogere mu gutera muzunga ibihugu byigize akari aha kajya he ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Uburusiya,Turkiya Iran n’ibindi.
Iyo usomye ibitabo byera nka Bibiliya ubwabyo bikwereka ko iki kibazo cyo guhangana kitari icya none nkaho mu gitabo cy’Ibyahushuwe 12:7 uhabona ko no mu ijuru ubwaho habayeho imirwano .
Iyi mirwano yo mu ijuru igaragaramo abagaba b’Ingabo bahambaye barimo nka Malaika Michael bivugwa ko ariwe Mugaba Mukuru w’Ingabo zo mu Ijuru ariko ku ruhande hakaza na Bwana Lucifer uzwi ku izina rya Satani uyu we akaba atoroshye kuko Bibiliya iyo yemeza ko afite nawe ububasha bwo kuyobora cyangwa kuyobya isi akoresheje ibikonyozi bye by’abamalaika yatorokanye nawe ava mu ijuru!
Aha ni naho hagaragaza ko tutavuga ku mateka ya gisirikare ngo twibande ku bisirikare bizwi n’amategeko nka kuriya kwa Malaika Michael ngo twibagirwe n’Inyeshyamba zitandukanye ziba zarigometse ku butegetsi nka kuriya Bwana Satan Lucifer yari yabigenje ku Mana!
Aha rero haratuma tureba bimwe mu bisirikare igihugu ku kindi
Muri ya mateka ya cyera twavuze, usangamo ibihugu byagiye bigira ibisoda bikomeye ku rwego rwo hejuru harimo nk’ icya Misiri kizwi ku izina rya “ Mudarawaat” nkaho tubona ko kuva na kera na kare iki gihugu cyari gifite igisirikare gikaze ndetse cyanashoboraga gukoloniza ibihugu bitandukanye.

Iki gisirikare kandi ni nacyo cyakoreshejwe cyane mu kubuza Abisiraheli kwambuka bavanwa mu bucakara mu Misiri basubizwa iwabo i Kanani mu rugamba rutari rworoshye dore ko habaye aha Mana ku Nyanja itukura bakahambuswa na Rurema wenyine, mu Ntambara yagizwemo uruhare n’Ingabo zarwaniraga mu mazi za Misiri,nubwo zaje kurohama zose muri iyo nyanja !
Icyo gihe imitwe y’Ingabo ya Israà«l yari irangajwe imbere na Komanda Moses yungirijwe na Aron mu ruhande rwa Misiri hari Umwami Pharaon nubwo batavuga ngo yari Pharaon wa kangahe cyane ko ubwami bwa aba Pharaons bwari uruhererekane rurerure rw’ubwami bwa ba Pharaons.
Igisirikare cya Misiri ariko cyaje kuvugururwa mu 1805-1849 nyuma ya Yezu gihindurwa igisirikare kizweho ku buryo ubu Misiri ariyo ifite igisirikare kinini kandi gikomeye ku mugabane wa Afurika n’abasirikare 480.000 n’ibikoresho bihambaye, Misiri kandi iza ku mwanya wa 10 ku isi mu bihugu byihagazeho ku gisirikare,igakurikirwa na Afurika y’Epfo , Nigeria ,Algeria Ethiopia n’ibindi!
Gusa Raporo y’Umugaba w’Ingabo za America zishinzwe umugabane wa Afurika AFRICOM yasohotse ahagana mu 2013 ,iyi raporo ikaba yarakozwe na Général Carter Ham ikaba yaranagaragaje ibihugu nk’u Rwanda kugira igisirikare kitoroshye mu buryo bw’ibanga rikomeye hagendewe ngo ku buryo gikoresha bwo kurwana no kudakoresha amamodoka atwara abasirikare mu ntambara kikibanda kugenda ku maguru [Infantry and Mobile Battle Deployment ].
Aha ariko hakaniyongeraho disipiline yo ku rwego rurenze urwo abantu batekereza.
Ntitwabura kandi kuvuga no ku giririkare cya Israel kizwi ku izina rya Tsahal nacyo nkuko cyavuguruwe kiri mu bigaragara mu bisirikare bimaze igihe kuri ino si ya Rurema hagendewe ku mateka y’intambara yaranze iki gihugu kuva kera na magingo aya, amateka yabaga agihanganisha n’amahanga byabaga byegeranye.
Iki gisirikare cya Israà«l kandi gikoresha Budget nini igera kuri Billion 18.6 ku mwaka kigizwe n’abasoda 157.500 magingo aya ariko kikanagira aba sekombata basaga Miliyoni kandi bagikomeye .
Mu ntambara ni igisirikare gikaze ku rwego ruhambaye ndetse binavugwa ko IDF ari Igisoda kibitseho ibitwaro bya kirimbuzi mu ibanga bisaga 500 bishobora gusibanganya isi mu ma sogonda make.
Ibihugu nk’Ubutaliyani ,Ubugeriki nabyo usanga byaragiye bigira ibisoda bikomeye kera kuko usanga Ubutaliyani bwitwaga Uburomani kera bwaranagiye bwigarurira ibihande bitari bike ku isi harimo n’Uburasirazuba bwo hagati.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yewe na Yeruzalemu nyuma gato yo gupfa kwa Yezu ikaba yarayobowe n’Ubutegetsi bw’aba Romani bunashinjwa kuba aribwo bwashenye rwa Rusengero rwa Yeruzalemu ubu rwahindutse isibaniro y’Abayahudi n’Abarabu bamwe barwiyitirira abandi bati ni urwacu.
Ibi binatuma uyu muji wa Yeruzalemu uhinduka ikibazo ntakuka ku barabu n’abayahudi kugeza magingo aya Yeruzalemu iza ku mwanya wa 3 mu hantu hatagatifu h’abarabu nyuma ya Meccah na Medinah ariko ibi Israel ntibikozwa kugeza naho ubu itaganya kwimura umurwa mukuru wayo ukava Tel-Aviv ukajya Yeruzalemu, ibintu bizashoza intambara igasutama byanze bikunze.
3.Igisirikare mu bihe bitari ibya kera cyane no mu gihe turimo kimwe nuko ibisirikare bisumbana ku isi
Nyuma y’intambara zikaze zaranze ugukimbirana hagati y’Abayisilamu n’Abakirisitu zari zizwi nka Croisade aho abakirisitu birukanaga Abayisilamu ku butaka bo bitaga butagatifu nka Yeruzalemu nkuko twabivugaga haruguru ahagana mu 1095-1291 mu byukuri uru rugamba rukaba rwaramaze hafi imyaka 100…
Nyuma kandi y’ibyabayeho mu ntambara zahanganishije ibihugu byahararaniraga ubwigenge byo mu Burengerazuba bw’isi nkaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigobotoraga Ubukoloni bw’Abongereza [ ibi ariko sibyo tugendereye mu nkuru yacu…]
Usanga ibisirikare byo ku isi byaragiye byiyubaka ku rwego ruhanitse.
Intambara ya 1 y’isi n’iya 2 ariko zo zaje ari rurangiza mu kuzamura no kwagura amateka y’igisirikare ku isi aho ubona ko kuva ubwo kugeza magingo aya ,uretse kunoza ingingo zimwe mu bya gisirikare ubu nta tundi dushya twari twahangwa.
Tekinoloji yo gucura intwaro yaragutse cyane bitigeze bibaho ku isi.

Ubu ikintu kiza imbere mu kugaragaza amaboko y’ibisirikare ni ibitwaro bya kirimbuzi [ Nuclear weapons technology ] ingabo wagira zose uko zaba zingana ntiwakemerwa nk’igihangange utibitseho ubu bumara karundura Amerika yakoresheje ikangata isi mu kurasa kuri Nagasaki na Hiroshima mu nkundura iki gihugu cyarwanagamo n’Abayapani.
Ubu buri gihugu kizwi ko gitinyitse ku gisirikare kiba kigomba kuba gifite kandi gicura ibitwaro bya kirimbuzi .
Tukiri aha ariko twabwira abadukurikira ko hari ibintu ibisirikare byose bihuriraho nibyo bitandukaniyeho .
Gusa usanga bidakabije cyane ku buryo wabyita itandukaniro rikaze.
Dore zimwe mu ngero twatanga zitandukanya ibisirikare hagendewe ku gihugu cyangwa igice n’uruhande rw’ubukoloni bwagikolonije :
- Kenshi ushobora gusanga abasirikare bahengekera [ Beret ] ingofero ahantu hatandukanye bamwe ibumoso abandi iburyo!
- Hari aho usanga amapeti atandukanyije amabara n’utumenyetso !
- Indimi cyangwa slangs bakoresha mu gutanga amabwiriza cyangwa mu itumanaho haba mu mpine cyangwa mu magambo arambuye !
- Imico karande ya buri gihugu nayo igira uruhare mu kuranga igisirikare cyacyo .
- Imyubakire y’ibisirikare [ Military Structures ] zidasa namba !
- Akarasisi cyangwa Parade kadasa n’akandi…..
Dufashe nk’urugero uzabona ingabo z’Ubufaransa zihengekera ingofero ibumoso mu gihe igice cy’ibihugu byakolonejwe n’Abongereza bahengekera utugofero twabo iburyo ari naho baterera isaluti!
Mu bihugu byakolonijwe n’Abafaransa kandi na n’ubu haracyaboneka ipeti rya Commandant riba hagati ya Captaine na Major mu gihe mu bihugu byakolonejwe n’Abongereza iryo peti ritahaba.
Kimwe n’igarade ya Sergeant-Major isa nitakirangwa muri ibi bihugu byakolonejwe n’Abongereza .
Gusa mu bihugu byakolonejwe n’Abafaransa ho haba udushya twinshi kuko banagira ipeti ya Colonel-Major ari nayo Umwami wa Maroc Hassan wa 2 afite.
Iri peti rigaragara cyane muri za Cote d’Ivoire ,Benin ,Burkina Faso n’ahandi.
Gusa ibisirikare bikomeza kugira imiterere cyangwa imyubakire idasa uretse ko ahanini hagenderwa ku miterere [ Geography ] y’igihugu n’Ubunini bwacyo ndetse n’umubare gitunze w’abaturage n’abasirikare gifite birumvikana.
Birumvikana ko igihugu kitagira Ingabo zirwanira mu mazi zikomeye [ Naval Forces & Marines ] kidakora ku nyanja ngari cyangwa ngo kigire ubuso buto cyane usange gifite indege zikaze z’intambara zaguruka rimwe zikaba zirenze imipaka yacyo!
Mu gihugu nkicyo kandi ntiwahasanga amapeti akomeye nka Amiral w’Ingabo zo mu mazi, uyu agereranywa na General wo mu ngabo zirwanira ku butaka.
Ibisirikare byose yo ku isi bihurira ku miterere rusange [ General Army Structure ] iteye utya :
˃Ingabo zirwanira ku butaka [ Land Forces ].
˃Ingabo zirwanira mu kirere [ Air Forces ].
˃Ingabo zirwanira mu mazi [ Marine Forces ]
˃Imitwe y’Ingabo zidasanzwe [ Special Units ]
˃Urwego rw’Ubutasi [ Military Intelligence & Reconnaissance ]
Aha ntitubariyemo utundi duce dutandukanye nk’ubuvuzi ,ibitwaro bya rutura, ibimodoka by’intambara ,ubutabazi mu bihe by’amajye n’ibindi.
Ubutaha tuzajya tubazanira inkuru zuko ibisirikare bihiganwa ubuhangange ku isi no muri Afurika.
Tuzajya tunabaganirira ku Ntambara na za Operasiyo za gisirikare zagiye zandika amateka mu bisirikare byo ku isi haba mu minsi ya vuba na kera.
Niba abantu bumva cyangwa basoma urubuga rw’imikino bakizihirwa nta kuntu amateka y’ubu buzima bw’intambara n’igisirikare byasigara inyuma ngo bikunde.
Ngayo nguko muri make uko igisirikare ku isi cyagiye kibaho buri gihugu kimaranira kwubaka igisirikare cyacyo ikindi nacyo kigakurikiraho!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Eugene David Marshall /Bwiza.com


