mbaye_ndi.jpg

Amateka ya Capt. Diagne warokoye Abatutsi barenga 600 n’abana ba Agatha

Sangiza iyi nkuru

Mu mateka y’u Rwanda cyane cyane aya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo hazibagirana uburyo ingabo z’umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR cyangwa UNAMIR) zateranye abicwaga.

Muri aya mateka kandi hari ababashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi bagombaga kwicwa, barimo abakiriho n’abatakiriho nk’umunya-Senegal, Captain (Capt.) Mbaye Diagne wari umusirikare wa MINUAR mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) mu nyandiko yayo ifite umutwe ugira uti “IVANWA RY’IMPUNZI ZARI MURI HÔTEL DES MILLE COLLINES, N’URUPFU RWA KAPITENI MBAYE DIAGNE WO MURI MINUAR” yo ku wa 30 Gicurasi 2020, yavuze ko “Iyo abasilikare bose ba MINUAR bakora nka kapiteni Mbaye Diagne, baba barahagaritse Jenoside, hakarokoka benshi.”

mbaye_ndi.jpg

Capt. Diagne mu Rwanda, yarokoye Abatutsi barenga 600 bagombaga kwicwa, bari bahungiye muri hoteli Mille Collines iri rwagati mu mujyi wa Kigali, anatabara abana b’uwari Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agatha, ubwo yari amaze kwicwa n’abarindaga Umukuru w’Igihugu, Juvenal Habyarimana.

Capt. Mbaye Diagne

Capt. Diagne yavukiye muri Senegal tariki ya 18 Werurwe 1958, yiga amasomo ya kaminuza muri University of Dakar, yinjira mu ishuri rya gisirikare rya École Nationale des Officiers d’Active mu 1983, arangiza amasomo mu 1984 afite ipeti rya ‘Captain’.

Diagne ku ipeti rya Captain, yahawe inshingano yo kuyobora Kampani ya 3 yari muri Batayo ya 6 mu ngabo za Senegal.

Mu mwaka w’1993 ni bwo yoherejwe mu Rwanda nk’indorerezi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe witwaga OAU (Organization of African Unity) kugira ngo afatanye na bagenzi be kugenzura ibyaha by’ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda.

Umugore we, Yacine Mar Diop muri Mata 2019 yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko ubwo yari aje mu Rwanda, yashatse kumuherekeza ariko amusaba kuguma mu rugo. Ati: “Ndibuka igihe yari agiye kujya mu Rwanda. Yari yaguze buri kimwe cyo kurya ku isoko. Yaradusetsaga buri gihe. Ubwo igihe yari agiye ku kibuga cy’indege, nashatse kumuherekeza, arambwira ati ‘oya madamu, guma hano’. Yavuye mu rugo nta gusubiza amaso inyuma. Ni rwo rwibutso rwe rwa nyuma mfite.”

diop1.jpg

Mu mwaka w’1994, UN yashyize Capt. Diagne mu ndorerezi z’abasirikare ba MINUAR zari zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha yo ku wa 4 Kanama 1993 gusaranganya imyanya y’ubutegetsi ku mashyaka menshi, acumbikirwa muri Mille Collines.

Tariki ya 6 Mata 1994 (akiri aho ngaho), indege ya Juvenal Habyarimana yararashwe, ku munsi wakurikiyeho Interahamwe zitangira kwirara mu Batutsi, zirabica. Ni yo ntangiriro ya jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose.

Uko yahungishije abana ba Agatha

Umunsi jenoside yatangiriyeho mu gihugu hose ni wo Uwilingiyimana Agatha yiciweho, abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga na bo barishwe.

Tariki ya 8 Mata, Capt. Ndiaye yumvise Abatutsi bari bahungiye ubwicanyi muri Mille Collines bavuga ko Agatha yishwe, ajya gukora iperereza ku rupfu rwe, maze asanga abana be bihishe mu nzu ya UNDP (ishami rya UN ryita ku iterambere).

Capt. Mbaye bivugwa ko nta ntwaro yari afite, yafashe aba bana bose, abashyira inyuma mu modoka ye abatwikije shitingi, abajyana muri Mille Collines, mbere y’uko bajyanwa mu buhungiro Bufaransa, aho bavanwe bakajyanwa mu Busuwisi, ari naho baba ubu ngubu.
enfants.jpg

Yarokoye Abatutsi barenga 600

RFI mu nkuru yasohoye tariki ya 8 Mata 2019 ivuga ku “makeka atazwi ya Mbaye Diagne…mu Rwanda” yashyize ahagaragara ubuhamya bw’abamumenye barimo abasirikare ndetse n’umugore we, Yacine Mar Diop.

Ku basirikare bagenzi bo muri Senegal, Capt. Ndiaye yari umusirikare utagira ubwoba, ugira urukundo, udacika intege, wagiraga urwenya, ndetse ngo hari n’ubwo yafataga ibyemezo by’ubumuntu bisa n’ibitandukira amahame ya gisirikare.

Col. (Rtd) Mamadou Adje wari Captain icyo gihe bari mu Rwanda, yagize ati: “Mbaye Diagne iteka yabaga ahari mu bihe bikomeye ubwo twari ku birindiro i Gisenyi n’i Kigali. Yabaga ahari kugira ngo adushimishe, ndetse yabaga akomeje (serious) muri buri cyose yakoraga. Mwita umusirikare wari uhamye, washoboraga kugutandukanyiriza umusirikare, impunzi n’ushinzwe ibiganiro n’abandi.”

Iyi mikorere n’imico ya Capt. Diagne ni byo byamufashije kurokora Abatutsi barenga 600 bari barahungiye muri Mille Collines, aho yagiye abambutsa za bariyeri, akabageza ku birindiro by’ingabo za RPA (RPF) ku Mulindi.

Icyo gihe kandi, Capt. Mbaye ngo yari anafitanye umubano mwiza na zimwe mu ngabo zariho, ku buryo nawo uri mu byamufashije kurokora ubuzima bw’Abatutsi.

Dr Odette Nyiramirimo wabaye Umunyamanga wa Leta muri Guverinoma y’u Rwanda, senateri, akanahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) n’umugabo we, Dr Jean Baptiste Gasasira, bamwe mu barokowe na Capt. Diagne.

Dr Nyiramirimbo muri Mutarama 2018, yabwiye RBA ati: “Badutangirira hano kuri Peyaje tugiye kubona tubona imodaka ya MINUAR iraje, tubona Mbaye asohotsemo ati ‘ntibishoboka nimugende ntabwo mushobora kwica aba bantu, Mbaye araza ahagarara ku modoka yacu atega amaboko avuga mu gifaransa ngo ” il faudra passer sur mon corps avant de les tuer” ni nko kuvuga ngo murabageraho ari uko nanjye mwamaze kunyica, aho bagiye kunyuza umupanga akahajya, aho bagiye kunyuza imbunda naho akahajya akababwira ngo nababwiye ko mutagomba kwica aba bantu.”

Dr Gasasira usanzwe ari umuganga, tariki ya 8 Gicurasi 2014 yabwiye The New Times ko batari kuba bakiriho, iyo habata Capt. Ndiaye. Yagize ati: “Tuba twarapfuye iyo hataba Mbaye ngo aturinde.”

Capt. Diagne yishwe arashwe tariki ya 31 Gicurasi 1994 ubwo haburaga iminsi 12 kugira ngo asubire muri Senegal. CNLG ivuga ko yarashwe n’Interahamwe ubwo yazitambikaga azibuza kuvana Abatutsi mu modoka za MINUAR kuri bariyeri zari zarashyizeho, ahita apfa.

Tariki ya 4 Nyakanga 2010, Perezida Kagame yageneye nyakwigendera Capt. Ndiaye umudari wo kuba yararokoye ubuzima bw’Abatutsi mu gihe cya jenoside. Mu mwaka w’2014, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano na ko kamugeneye umudali w’ubutwari bitewe n’ibi bikorwa byamuranze, kawushyikiriza umugore we, Yacine Mar Diop.

diop.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amateka ya Capt. Diagne warokoye Abatutsi barenga 600 n’abana ba Agatha
    Nubwo Mbyaye yitahiye ariko yakoze ibikorwa by’ubutwari abandi barebera. Iyi nkuru irashimishije kuko uyu musirikari yabashije kurokora ubuzima bwa benshi, ariko mbabajwe n’uruofurwe. Imana imwakire mubayo.

  2. Amateka ya Capt. Diagne warokoye Abatutsi barenga 600 n’abana ba Agatha
    Nubwo Mbyaye yitahiye ariko yakoze ibikorwa by’ubutwari abandi barebera. Iyi nkuru irashimishije kuko uyu musirikari yabashije kurokora ubuzima bwa benshi, ariko mbabajwe n’uruofurwe. Imana imwakire mubayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *