Uyu ni Rubimburirangabo w’umunyarwanda, ufite isoko ku ngoma. Bigirumwami yavukiye mu Gisaka cy’Imirenge hafi ya Zaza, tariki ya 22 Ukuboza 1904.
Uyu Bwiza.com iteruye iratira abakunzi, ni umwana w’umwami, ni umukirisitu, intwari y’umunyarwanda muri Ndumunyarwanda, akaba n’umwanditsi.
Ari mu bo twakwita inkomarume mu bukirisitu nyarwanda, kuko ari mu banyarwanda babashije kugera kure mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mbere y’abandi.
Bigirumwami, umwana w’umwami
Mu nyandiko ya Prof Nyagahene babanye, Bigirumwami agaragazwa nk’ukomoka ku Bagesera b’Abazirankende bo kwa Bazimya ba Ruregeya, umwami w’i Gisaka. Ni inyandiko yanyujijwe ku Umuseke.com, inagarukwaho mu kiganiro Ibihe n’amateka cya Radio Huguka.
Ibi bisobanuye ko akomoka ku bwahoze ari ubwami bw’i Gisaka, akaba mwene Rukamba rwa Karakawe ka Rucababisha rwa Rushenyi rwa Gwiza ya Sebakara ba Muhutu wa Bazimya ba Ruregeya umuzirankende.
Se Rukamba ni umwe mu batware b’i Gisaka bayobotse ingoma y’u Rwanda rugikubita (mbere i Gisaka cyari ubwami ukwabwo), niko kwita imfura ye Bigirumwami.
Ni ukuvuga ko Musenyeri Bigirumwami ari sewabo Mgr Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare ubungubu.
Bigirumwami nk’umukirisitu
Yozefu Rukamba ubyara Musenyeri Bigirumwami, ni umwe mu bakiristu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza wari n’umutware muri kariya gace. Bigirumwami yabatijwe izina rya Aloys, ku munsi mukuru wa Noheli yo mu mwaka wa 1904, ni ukuvuga nyuma y’iminsi itatu avutse.
Ku mya 10 gusa, yagiye kwiga mu Iseminari ntoya ya mutagatifu Lewo Kabgayi izwi kugeza n’ubu nka Petit Seminaire Saint Leon de Kabgayi, mu 1914.
Mu mwaka w’1921, arangije mu iseminari nto, yakomereje muri seminari nkuru nayo yari ikiri i Kabgayi.
Arangije seminari nkuru, yahawe ubusaserdoti ku itariki ya 26 gicurasi mu mwaka w’1929 na Musenyeri Léon Paul Classe.
Nyuma yo guhabwa ubusaseridoti yatangiye ubutumwa bwe yigisha mu iseminari nto ya Kabgayi muri uwo mwaka yahawemo ubupadiri.
Mu mwaka wakurikiyeho w’1930, yakoreraga ubutumwa i Kabgayi n’i Murunda, muri 1931 yimurirwa muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu i Kigali, mbere y’uko mu mwaka w’1932 ajyanwa i Rulindo.
Bitandukanye n’iyi myaka 4 ya mbere y’ubusasardoti aho yimurwaga buri mwaka, Padiri Aloys Bigirumwami yarambye cyane muri Paruwasi ya Muramba yabereye Padiri mukuru imyaka cumi n’umunani (30 Mutarama 1933 kugeza 17 Mutarama 1951), aho yavuye agirwa Padri Mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.
Aha yari ageze ku marembo y’ubuyobozi bw’ikirenga muri Kiliziya gatolika mu gace ka Afrika y’abirabura yari izwi nka Kongo mbiligi.
Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952 Padiri Aloys Bigirumwami yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII, aba agizwe Vicaire apostolique, mu kilatini Vicar Apostolic basobanuye Uhagarariye Papa muri Vikariyati ya Nyundo.
Yahawe ubwepiskopi ku itariki ya 01 Kamena 1952 i Kabgayi na Musenyeri Laurent Deprimoz wayoboraga Vikariyati ya Kabgayi.
Ni we mwirabura wa mbere wari uhawe iyo mirimo muri Koloni mbirigi, ni ukuvuga Kongo, u Burundi n’u Rwanda, akaba n’umunyafrika wa 3 wari ubaye umwemiskopi mu mateka ya kiliziya gatolika muri Afrika.
Icyo gihe yimikwa, hari ku munsi mukuru wa Pentekosti, mu birori bikomeye cyane byanitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa wavuze n’ijambo icyo gihe, akanamutura imodoka. Ibi birori byabaye akataraboneka kuko ngo byamaze iminsi 3, musenyeri Bigirumwami yakiriye abigishwa bashya 20.000 uwo munsi.
Umwanditsi Bushayija avuga ko muri icyo gihe inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zose zayoborwaga n’abamisiyoneri bera b’abazungu kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura ashobora kugira ubwenge nk’ubw’abazungu.
Iyi Nyundo mwumva, yari igizwe n‘ibyahoze ari amaprefegitura ya Gisenyi na Kibuye n’agace gato ka Ruhengeri. Yari ifite abakristu 54.000 n’abigishwa 27.000 ku baturage bose bari 375.000.
Diosezi nshya ya Nyundo icyo gihe yari ifite abapadiri 25 barimo 8 b’abazungu, abafrere 11 b’abayosefiti, ababikira 28 bo mu muryango w’abenebikira, n’ababikira 5 bera.
Nyuma yo kuba umushumba wa Vikariyati ya Nyundo, kuya 21 Ugushyingo 1952, Musenyeri Bigirumwami yagiye i Banneux mu Bubiligi maze ahavugira isengesho ryo gutura Vikariyati nshya ya Nyundo Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene.
Igihe Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ihawe inzego bwite z’ubuyobozi na Papa Yohani wa XXIII mu Rwandiko “Cum parvulum sinapis granum” rwo kuwa 10 Ugushyingo 1959 Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye Umwepiskopi wa Nyundo.
Ubu rero yari yinjiye mu rugamba rw’iyogezabutumwa rishingiye ku iyobokamana ridasiga inyuma iterambere ry’abaturage b’igihugu kandi rikanaha agaciro amateka yabo n’umuco wabo.
Bigirumwami nk’intwari
Mu nyandiko ye, Padiri Léonidas Ngarukiyintwali, agaragaza Musenyeri Bigirumwami nk’ umunyarwanda waharaniye guhesha igihugu cy’u Rwanda n’umuco wacyo ishema, nk’umukiristu wahaga agaciro umuco karande w’abakurambere kandi ibyo ntibimubuze kuba umukiristu nyawe.
Yari umuntu uhamye mu bukiristu, utoza buri wese kuba umukiristu w’umunyarwanda.
Mgr Aloys Bigirumwami yakoze ubushakashatsi ku muco w’abakurambere guhera mu mwaka w’1931, yanditse cyane ku muco nyarwanda.
Bigirumwami, ni umwe mu banyarwanda bamenyekanye cyane kandi bigaragaje nk’intwari. Ntiyabaye umuntu usanzwe nubwo yigaragazaga nk’usanzwe. Musenyeri Aloys Bigirumwami yaririmbwe ‘ Mushumba ushagawe’ agasingizwa ‘ Nyamuberwa n’imihigo, intore itamirije ubutungane’ .
Usibye kubaka ibigo by’abihayimana n’amavuriro, Musenyeri Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, henshi mu gihugu, kuva kuri Diyosezi ya Nyundo kugera mu maparuwasi.
Kubwe yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga.
Icyo yibukirwaho cyane kandi, nyaguhorana ibisingizo, ni ukwita ku burere bw’umwana w’umukobwa, ibi byadutse ubu, we yabiteye imboni kare.
Niwe washinze bwa mbere amashuri y’abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo gusa. Yatangiriye ku ishuri ry’i Muramba, n’ayandi agenda yubakwa.
Si ibyo gusa kuko Musenyeri Bigirumwami yari afatanyije n’umwami Mutara III Rudahigwa igitekerezo cyo gushinga ishuri ry’icyitegererezo mu Rwanda. Iki gitekerezo abayobozi be muri Kiliziya baracyemeye, asaba inkunga u Bubiligi buremera, Umwami Rudahigwa na we arabishyigikira cyane.
Iryo shuri ryari kubakwa i Gatagara hari nk’isangano. Ryari kuzagira inshingano yo guteza imbere ubumenyi n’ubuhanga ku rwego ruminuje mu Rwanda.
Ubwo ibyangombwa byose byari byabonetse kugira ngo ryubakwe, ntawamenye uko byagenze, abakoloni bisubiyeho ku munota wa nyuma baryimurira i Bujumbura ryitwa Collège Christ-Roi i Bujumbura.
Icyo cyemezo cyababaje Myr Bigirumwami n’Umwami Rudahigwa ariko barabyakira.
Ikindi kibukwa mu mateka ya Bigirumwami, ni uko ariwe wahaye ubusenyeri umusuwisi Andereya Peraudin(uyu uzwi nk’umuntu wagize uruhare muri politiki zayoboye igihugu mu myaka ya za 50 na 60). Yahawe ubusenyeri tariki 19 Ukuboza 1955, yimikwa na Myr Bigirumwami.
Icyo gihe bitumvikanaga mu bazungu ko umwera yahabwa ubwepiskopi n’umwirabura, ariko muri icyo gihe nubwo n’ubu batoroshye, umwepiskopi gatolika yari umuntu w’icyubahiro gihambaye kiyingayinga icy’imana.
Bigirumwami na Ndumunyarwanda
Musenyeri Bigirumwami yarwanyaga icyabuza umunyarwanda kwishimira uwo ari we kandi arwanira kumwereka ko ntacyo atashobora, atanaretse amatwara ye ya Kinyarwanda.
Mu nyandiko ye, Padiri Leonidas agaragazamo ko Musenyeri Aloys Bigirumwami ari umwe mu ntwari za Kiliziya Gaturika, ndetse ko buri munyarwanda cyane cyane abato bakwigira ku ndangagaciro za Musenyeri Aloys Bigirumwami mu guharanira kuba Abakirisitu , Abanyarwanda b’Abakirisitu, Abanyarwanda baterwa ishema ryo kuba Abanyarwanda, tukabisigasira dushimangira ibyiza biri mu muco wacu , ibitajyanye n’ubukiristu tukabireka.
Mgr Aloys Bigirumwami yabayeho nk’umwepiskopi mu gihe ibibazo by’amoko byarimo bifata intera igana ku macakubiri akomeye. Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 u Rwanda rwari rumaze rwigenga, Bigirumwami ntiyazuyaje kwerekana ko abanyarwanda bakirebera mu ndorerwamo y’amoko kandi atari byiza, maze avuga ukuri benshi batabashaga kuvuga, ndetse nubu bamwe bakuvugira mu matamatama, cyangwa bakabivugishwa n’umutimanda.
Mu ibaruwa yiswe :« Ibaruwa ya Musenyeri Bigirumwami » Ingingo z’ingenzi mu mateka y’u Rwanda. Imyaka cumi y’isabukuru y’ubwigenge. Ku ipaji ya 33 y’iyo Baruwa, Aloys Bigirumwami yagiraga ati :
“Hali ikibazo giteye inkeke abashinzwe guteza igihugu cyacu imbere, si ikindi ni ikibazo cy’amoko cyangwa cy’umubano hagati y’Abatutsi, Abahutu n’abatwa. Dore aho ikibazo kiri : Umuhutu ni iki? Umututsi ni iki? Umutwa ni iki? Twabihera ku isura se, ubwoko se, icyubahiro cyangwa ubukungu se?
Ndatanga urugero ku baturage bashyingiranye bo muri za teritwari cyangwa uturere twa Nyanza-Nduga, Kigali-Busanza, bo ku Kibuye no mu Kinyaga; byanshimisha menye icyo abo baturage b’utwo turere babitekerezaho. Byabagora rwose bishinze isura, babashakamo Abahutu cyangwa Abatutsi cyangwa Abatwa. Nk’Abatwa bo mu Kabagali (Teritwari Nyanza) wagira ngo ni abatutsi. Nanjye ubwanjye nahoze nibwira ko ndi umututsi, ibyo byankamutsemo nsomye igitabo cya padri Delmas gihamya ko Abagesera ari Abahutu…”
Bigirumwami, umwanditsi
Mu Ukuboza 1954, Musenyeri Aloys Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE, kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.
Inyinshi mu nyandiko yasize zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda. Zimwe muri zo ni izi:
-Imigani miremire, 1972
-Imana y’abantu, abantu b’Imana, Imana mu bantu abantu mu Mana, 1979
-Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda, 1984.
N’ubwo kandi Mgr Aloys Bigirumwami yanditse byinsHi ku mateka n’umuco w’abanyarwanda, ni ibintu yacengeye kandi abimenya akuze ku bw’ubuhanga n’umuhate w’ubushakashatsi, kuko ubundi mu buto bwe ntaho yari yigeze ahurira nabyo.
Bigirumwami mu za bukuru
Nyuma 21 y’umurimo utoroshye wo gushinga no guha Diyosezi ya Nyundo umurongo, Musenyeri Bigirumwami yaje kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ku itariki ya 17 Ukuboza 1973.
Musenyeri Aloys Bigirumwami yeguye ku bushake atarabitegekwa n’imyaka y’ubukure nk’uko biteganywa n’amategeko ya Kiliziya Gatolika.
Amaze kwegura, yahise azungurwa na Mgr Visenti Nsengiyumva nyuma waje kugirwa Arikiyepiskopi wa Kigali, Nyundo ihabwa Mgr Wenceslas Kalibushi.
Nyuma Bigirumwami yabaye muri Paruwasi ya Kivumu ndetse n’i Kigufi (mu murenge wa Nyamyumba urenze kuri BRALIRWA no ku mashyuza, i Rubavu), bityo akomeza gukora ubushakashatsi ku muco nyarwanda.
Ku myaka 82 y’amavuko, Musenyeri Bigirumwami yitabye Imana ku itariki ya 3 Kamena 1986, ahagana saa tanu za mu gitondo (11h00) ku bitaro bya Ruhengeri, akaba ashyinguye imbere muri Katederali ya Nyundo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



