Mu mukino wari wahuje ikipe ya Rayon Sports na Kirehe Fc kuri uyu wa 30 Ukuboza mu mukino wabaye ku munsi wa 11 wa Shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yihereranye iyi kipe iyipfunyikira ibitego 3-1
Iyi ntsinzi yafashwe nk’umunsi mukuru w’Ubunani ihaye abafana bayo, ije yunga mu y’ubushize ubwo Rayon na none yatsindaga Musanze Fc ibitego 4-1 mu mukino wabanjirije umunsi mukuru wa Noheri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa amakipe yombi yabanje gutondwa n’ikibuga bakiniragaho kitari kimeze neza ntibyatinze kuko ku munota wa gatanu gusa w’uyu mukino waranzwe no kwiharirwa na Rayon Sports, Kwizera Pierrot yahise abona amazamu yinjiza igitego cya mbere kikaba kije ari icya gatandatu muri iyi shampiona nyuma yo kumara imikino igera kuri 4 atareba mu izamu.

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Irambona Eric yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 16, akaba ari nacyo cya mbere atsindiye Rayon Sports kuva shampiyona yatangira.Igice cya mbere cyenda kurangira, Kirehe yagomboye igitego kimwe bajya kuruhuka ari 2-1.
Naho mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagaragaje gusatira bikomeye inahusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe ariko iza kugitsindamo ikindi gitego kimwe inishyurwa kimwe.
Ikipe ya Rayon Sports FC ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 29, ikurikiwe na APR FC n’amanota 27.
Mu yindi mikino, APR 2- 0 Espoir,
Kiyovu 2-1 Police,
Sunrise 2-0 Gicumbi ,
Mukura 1-1 Amagaju
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


