Amatora 2017: Imyumvire y’abatuye Amajyaruguru izatuma besa imihigo yo gutora 100%?

Sangiza iyi nkuru

Intara y’Amajyaruguru yiyemeje ko abayituye bazitabira amatora ku kigero cy’100%, ndetse ko nta n’ijwi ry’imfabusa rizahaboneka, nyamara usanga hamwe mu turere hari abaturage batarasobanukirwa n’ibijyanye n’amatora, hakaba n’abandi usanga barashyize byose ku murongo.
Bamwe mu batuye mu turere twa Musanze na Gakenke usanga bagifite imyumvire iri hasi ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora. Nyamara abaturage baganiriye na Bwiza.com bo mu Mirenge ya Bushoki na Base mu karere ka Rulindo ubona bafite imyumvire iri hejuru ku bijyanye n’iyo myiteguro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bemeza ko bamaze kwikosoza kuri lisiti y’itora ku buryo batindiwe gusa n’itariki nyirizina y’itora. Ibyo ngo babikesha imiyoborere myiza ituma abayobozi b’imidugudu n’abandi bashinzwe kureba ko bari kuri iyo lisiti bagera hirya no hino mu ngo bagenzura niba nta we ubura kuri lisiti y’itora.
Nsabimana Vianney utuye mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Bushoki yemeza ko yikosoje kuri iyo lisiti kubera kubyibutswa n’ubuyobozi.
Ati “ Nabyumvaga kuri radiyo ariko ubuyobozi nibwo bwadukanguriye kwireba kuri lisiti y’itora, bagenda batembera mu ngo ufite ikibazo bamukosora.”
Uyu mugabo ufite ubumuga yemeza ko yoroherejwe nk’ufite ubumuga, ndetse agashima uburyo iyo bagiye gutora boroherezwa n’abakorerabushake bagashyirwa imbere, ku buryo bituma bativumbura.
Hakuzimana Damien, wavutse mu 1978 utuye mu murenge wa Bushoki aremeza ko we yagiye kwirebera abayobozi agasanga ari kuri lisiti y’itora.
Ati“Nagiyeyo kugira ngo nicare nizeye ko ku munsi w’itora nta kibazo nzahura nacyo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasiza, Mukunde Idarlick utuwe n’abaturage 4567 barimo abemerewe gutora bari kuri lisiti y’itora bagera kuri 2897, abagera kuri 714 ari urubyiruko, atangaza ko baganirijwe kenshi ibijyanye n’amatora, kandi abaturage usanga barayahaye agaciro cyane.
Ati “ Bazi akamaro kabo mu mataro kandi usanga bayarahaye agaciro, kurusha na mbere kubera ko bazi igisobanuro cyayo.”
Abenshi mu bazatora ngo usanga baragiye bitabira andi yabanje, by’umwihariko ngo impamvu banayiteguye ni uko barimo abatoye mu matora ya referendum aheruka.
Mu murenge wa Base naho usanga abahatuye biteguye ku buryo abenshi bamaze kwireba niba bari kuri lisiti y’itora.
Nsengimana Fabien utuye mu kagari ka Rwamahwa afite ibyangombwa byose bisabwa ngo uwibonye kuri lisiti y’itora yemerwe gutora.
Uyu muturage yemeza ko nta kuntu atakurikiza gahunda za leta kandi yaramuhaye amabati 20 yisakaje inzu ye mu mwaka wa 2007, ubwo yavanwaga muri nyakatsi. Muri mudugudu atuyemo hari abantu 6 bahawe inka muri gahunda ya girinka, nawe bahuje umugambi wo kuzitabira ayo matora, kandi bagatora umuyobozi uzakomneza kubateza imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uwo murenge ariko hari bamwe mu baturage bavuga ko badafite indangamuntu, ku buryo bibaza uko bazatora.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude asanga abaturage bakwiye gusobanukirwa n’iby’amatora ndetse uwo muhigo biyemeje kwesa bakawugira uwabo kuko ngo buri wa kabiri baganirizwa n’abayobozi mu nteko y’abaturage, ibijyanye n’ayo matora nuko bayanoza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus​@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *