Amatora: Hari abayobozi b’inzego z’ibanze bari kwiyamamaza bucece

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba mu ntangiririro z’uyu mwaka wa 2021, bamwe mu bayobozi bahinduye imikorere bagamije kuramira amajwi mu gihe amatora azaba yasubukuwe.

Ni amatora yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, yasubitswe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isabye ko hahindurwa ingenga bihe y’ayo matora no kongerera igihe abari mu buyobozi bw’izo nzego.

Hari abaturage bemeza ko bamwe mu bayobozi bahinduye imikorere n’ingendo, hagamijwe kuramira amajwi y’ubutaha. Muri iyo mikorere harimo kwanga kwiteranya, bityo bakigira ntibindeba ku bibazo byugarije abaturage, no gukemura amakimbirane hagati yabo.

Ibi bivugwa cyane muri tumwe mu turere tugize intara y’Uburasirazuba, ari naho abaturage bavuga ko nabo ubwabo batacyumva neza abayobozi bacyuye igihe bakaba bakiri mu nshingano.

Mu Ntara y’Uburengerazuba ho, hari aho ibikorwa bikomeza ariko bikagaragaza ko harimo gushakisha amajwi, buri muyobozi agashaka kunezeza abatuye umurenge atorwa aturukamo.

Mu karere ka Karongi, umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko guhitamo gukora umuhanda ujya mu Birambo, hasizwe ujya ku nkambi ya Kiziba, ari uburyo bwo kureshya abaturage baho kuko ari ho Meya atorerwa.

Agira ati, “Mu bikorwa remezo , Wasabanura ute ukuntu wakora plan y’umuhanda
Rubengera-Birambo bya Gashari-Murambi, uretse umuhanda uteje ikibazo gikomeye uva mu mujyi i Bwishyura werekeza Rwankuba mu nkambi ya Kiziba? Mu by’ukuri uyu muhanda uteje impungenge kuri buri wese uhazi, ariko hakozwe uriya nakweretse hejuru kubera impamvu zuko mayor ariho yahagurukiye yitoresha (Murambi) byabaye nko kubitura uriya muhanda”.

Muri aka karere kandi, na Nyamasheke byegeranye, bamwe mu baturage ntibabona neza ihindagurwa rya ba Gitifu b’imirenge. Ngo bagiye boherezwa aho bazabasha kwamamaza neza.

Muri karongi, hahinduwe ab’imirenge 9/13( Rugabano,Rubengera, Mutuntu, Gishyita, Twumba, Gitesi,Rwankuba, Mubuga na Murundi).

Mu burengerazuba kandi hahindaguwe na none ba Es mu mirenge hafi ya yose igize Akarere ka Nyamasheke.

Uwitwa Mukamana wo mu karere ka Kamonyi asanga kwiyamamaza byava mu bwihisho, mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, abiyamamaza bakabikora mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa bakifashisha ba mutwarasibo mu kubamenyekanisha ku baturage babo.

Icyuho mu miyoborere

Rukundo Claude na we wo muri Kamonyi, avuga ko kuba amatora atari gukorwa bitanga icyuho muri demokarasi n’imiyoborere.

Ati ” Hari nk’umuyobozi abaturage batiyumvagamo bari bazi ko bakize ubu akaba akibayobora. Ashobora kubakangurira gahunda za leta runaka, nko kwishyura mituweli ntibabikore mu rwego rwo guhimana na we. Ikindi hari abayobozi bashakaga kuruhuka bakibazwa inshingano zikomeye bagombye kuba bararuhutse. Ikindi abantu bahora bashaka impinduka”.

Naho umuyobozi wa Radio na Televiziyo Izuba ikorera mu Burasirazuba, Niyonzima Oswald agira ati “Hari abaturage barambiwe bamwe mu bayobozi bariho, hari na bamwe mu bayobozi ubona ko basigaye bafite imyitwarire idasanzwe. Ntidusiba kumva umuyobozi wakomerekeje umuturage, ntitunasiba kumva abaturage bahohoteye abayobozi n’indi myitwarire idasanzwe. Nibwira ko hari bimwe birimo kuva mu kurambirana no kuba bamwe mu bayobozi na bo baramaze kwigira ba ntibindeba kuko igihe cyabo cyarangiye.

Ibi kandi byabaye umwanya kuri bamwe muri bo gushaka indonke kuko bazi ko ejo cyangwa ejobundi imbehe yabo izubama bagashaka kubyaza umusaruro mu nyungu zabo, iki gihe kitazwi bongejwe.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles atanga icyizere cy’uko mu mezi abiri ari imbere amatora ashobora kuba. Ati “Inzego zitandukanye za leta zirimo kureba uburyo ayo matora yasubukurwa agakorwa bitarenze mu Kwakira 2021”.

Mbere y’isubikwa ry’ayo matora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yari yatangaje ko yari gutangira kuwa 20 Gashyantare 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

Icyo gihe na kandidatire z’abashaka guhatanira imyanya zazi zatanzwe, gusa ntihatangazwa abujuje ibisabwa.

Impinduka nshya zizajyana no kuvugurura ingengabihe y’ibikorwa by’amatora byari biteganyijwe kuri iyo ngengabihe birimo kwakira kandidatire z’abifuza kwinjira muri njyanama z’uturere byamaze gukorwa, bityo hari hasigaye ibindi bikorwa birimo no kwiyamamaza.

Aya matora yasubitswe kandi areba abagize inzego z’urubyiruko n’abagore, ndetse n’iz’abafite ubumuga.

Karegeya Jean Baptiste Omar

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *