Amatora ya 2017 mu Rwanda : Ese hari ingaruka ku ishoramari ry’amahanga ?

Sangiza iyi nkuru

Muri uyu mwaka wa 2017 hirya no hino muri Afurika hitezwe amatora y’abakuru b’ibihugu, aho u Rwanda, Kenya na Angola bizaba bihanzwe amaso.

Mu Rwanda, ikinyamakuru How we Made it in Africa, gikora inkuru zijyanye na business muri Afurika, cyavuganye n’impuguke zo muri Institute for Security Studies (ISS) ku kuntu aya matora yiteguwe yagira ingaruka ku ishoramari ry’amahanga mu bijyanye n’ubukungu.

Manda ya gatatu kuri perezida w’u Rwanda

Mu ntangiriro za 2016, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu y’imyaka 7. Ibi akaba yarabivuze nyuma ya referandumu yabaye mu Ukuboza 2015, aho Abanyarwanda batoye, ku majwi 98%, ko itegeko nshinga rivugururwa perezida Kagame agakomeza kubayobora.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi manda nirangira, imyaka 7 manda y’umukuru w’igihugu yamaraga izagabanyuka ibe imyaka 5 kandi umukuru w’igihugu ntarenze manda 2. Ibi ariko bikazatangira kubahirizwa mu 2024, perezida Kagame akazaba na none afite uburenganzira bwo kwiyamamariza izindi manda 2 yatorwa akaba yayobora kugeza mu 2034.

Ibibazo byakurikiye ibyavuye mu matora ya referandumu

Perezida w’u Rwanda yagiye ashinjwa kudaha abanyapolitiki ubwinyagamburiro ndetse bamwe bakamushinja gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda n’abarunenga. Ibi akaba ari byo benshi bagenderaho bemeza ko azanatsinda amatora ateganyijwe kuwa 04 Kanama 2017.

Nubwo bimeze gutyo, Stephanie Wolters, ukuriye gahunda y’amahoro n’umutekano muri ISS, avuga ko perezida kagame yabashije kumvisha abashoramari b’abanyamahanga ko uburyo ayoboyemo igihugu ari bwo shingiro ry’iterambere u Rwanda rwagezeho.

1422747900kigali-city

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaba igasiga ihitanye abantu basaga miliyoni, u Rwanda rwagize iterambere rigaragarira buri wese kandi rigashyirwa ku buyobozi bwa perezida Kagame.

Ishoramari mu bikorwaremezo, guteza imbere urubuga rwa business (aho mu Rwanda ari hamwe mu hantu byoroshye kuhakorera business muri Afurika)no kuba ruswa iri ku rwego rwo hasi, ni zimwe mu mpamvu zakuruye abashoramari b’abanyamahanga mu Rwanda mu myaka ishize, ndetse perezida Kagame agashimirwa ko yavuguruye igihugu.

Stephanie Wolters avuga ko perezida Kagame yakoze byinshi kurusha uko yagiye anengwa, akaba ari yo mpamvu nubwo ubwo yatangazaga ko aziyamamariza indi manda, ibihugu bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagaragaje ko bitayishyigikiye, ariko ku rundi ruhande ngo bikaba bitabuza imiryango mpuzamahanga n’abashoramari b’abanyamahanga gukomeza gushaka gukorera mu Rwanda.

1469556501kcc
KIgali Convention Centre ni imwe mu nyubako zihenze muri Afurika

Yagize ati : « Uracyafite imiryango nka WEF (World Economic Forum)urugero, ikorera inama z’ingenzi mu Rwanda kandi rimwe na rimwe igashimira kagame na politiki ze » .

Uyu mugore asoza agira ati : « Sintekereza ko ku kijyanye n’u Rwanda kuba Kagame agiye guhatanira indi manda bizagira ingaruka mbi ku ishoramari muri kiriya gihugu . »

Umuherwe Howard Buffet, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika unafite imishinga itandukanye mu Rwanda ubwo yitabiraga iyi nama ya WEF nawe yavuze kuri manda ya gatatu ya perezida Kagame, avuga ko Abanyarwanda ubwabo ari bo bagomba kwifatira icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga nk’uko babikoze, avuga ko n’irya Amerika (igihugu cye) rimaze guhindurwa inshuro zisaga 20.

Umuherwe Buffet ibumoso, perezida Kagame hagati na Tony Blair iburyo mu nama ya WEF i Kigali
Umuherwe Buffet ibumoso, perezida Kagame hagati na Tony Blair iburyo mu nama ya WEF i Kigali

Icyo gihe Howard Buffet yagize ati : “ Ntabwo ari ahazaza hanjye cyangwa ahawe (Kagame). Ni ahazaza h’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko bifatira icyemezo kibabereye, ibihugu byose binyura mu mpinduka nyinshi, igihugu cyanjye cyahinduye itegeko nshinga inshuro 27 .”

Yakomeje agira ati : “ Iyo tuba tudatekereza ko kongera Perezida Kagame indi myaka 7 ari igitekerezo cyiza, ntituba twaraje hano, reka tujye tureka gutekereza ko tuzi byinshi ku Rwanda, kurusha Abanyarwanda kuko ni bo ubwabo bazi aho bashaka kuganisha igihugu cyabo .”

Tubibutse ko iyi nama ya World Economic Forum yabereye mu Rwanda guhera kuwa 11 kugeza kuwa 13 Gicurasi 2016, ikaba yarigaga ku bukungu bwa Afurika abanyacyubahiro batandukanye bayitabiriye biga uko uyu mugabane wava mu bukene ubamo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *