Mu gihe u Rwanda rwitegura gukina umukino n’ibirwa Maurice kuri uyu wa Gatandatu saa saba z’i Kigali, mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika mu itsinda H, iyi kipe irabura abakinnyi babiri bakomeye barimo ukina mu Bufaransa n’uwatsinze igitego Mozambique muri Nzeri 2015 nk’uko ikinyamakuru Lemauricien kibivuga .

Lemauricien cyanditse ko Michaà«l Bosqui ukinira CA Bastia yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa wari wahamagawe mu bakinni 23 n’umutoza Joe Tshupula atabashije kwitabira ubutumire atazaboneka no ku mukino wo kwishyura.
Kabuhariwe mu kureba mu izamu wa Cercle de Joachim Fabien Pithia watsinze igitego bakina na Mozambique muri Nzeli 2015 nawe yaravunitse bityo akaba ataribukine uyu mukino bakina n’u Rwanda.
Kevin Bru ukinira Ispwich Town yo mu Bwongereza yatangarije sport.defimedia ko bagoma kubanza kubona amanota atatu maze bakabona gutekereza umukino wo kuzajya kwishyura I Kigali.
Bakimara kuva i Dar es Salaam, Amavubi yageze i Port Louis mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu bakorera imyitozo kuri stade Anjalay bazakiniraho kuri uyu wa Gatandatu.
Bitaganijwe ko uyu mukino uri bube saa saba ku masaha y’I Kigali kandi ko saa moya n’igice z’umugoroba bari bugaruke I Kigali gutegura umukino wa kwishyura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


