Abagize ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 y’amavuko, kuri uyu wa Kabiri basuye Mukanemeye Madeleine umaze kumenyekana cyane kubera kwihebera umupira w’amaguru.
Abagize Amavubi U-23 bamusuye mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Save w’akarere ka Gisagara.
Mukanemeye wamamaye nka ‘Mama Mukura’ ni umukunzi w’akadasohoka w’Ikipe ya Mukura Victory Sports amaze imyaka myinshi yarihebeye, gusa anakunze kugaragara kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yagiye gushyigikira Amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye ndetse n’andi makipe aba mu gihe yahakiriye imikino mpuzamahanga.
Mu kwezi gushize kwa Nzeri ubwo Amavubi ya CHAN yatsindirwaga i Huye na Ethiopia igitego 1-0 mu gushaka itike ya CHAN izabera muri AlgĂ©rie, ifoto ya Mukanemeye wari wigunze nyuma yo kwicwa n’agahinda yakwirakwiye hose.
Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru cyakora cyo yagaragaye yasabwe n’ibyishimo ubwo Amavubi U-23 yatsindiraga Libya i Huye ibitego 3-0; akayosezerera mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha wa 2023.
Ubwo abagize ikipe y’Igihugu bamusuraga kuri uyu wa Kabiri; “bamuhaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibasha n’ibiribwa” nk’uko FERWAFA yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Mama Mukura yasazwe n’ibyishimo, abasezeranya kuzaza kubafana bahatana na Mali ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, ubwo Amavubi azaba yakiriye Mali mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike ya CAN U-23.
Ni Umukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Amafoto: @FERWAFA

12 Responses
Amavubi U-23 yasuye ‘Mama Mukura’ wayihebeye, baramuremera (Amafoto)
Conglaturation amavubi mato mwakoze igikorwa kiza ariko sinzi niba kwifotoreza kuriyinzu atuyemo bishimishije numva mwakomerezaho ubutaha mukazagira amafoto arimo inzu ibereye uriya mubyeyi kandi yabasabira umugisha cyane ko umugisha w’umubyeri urarema.

Inkuru nziza

Umva, birashimishije.Rwose kariya kazu k’uyu mufana gakwiye igipande cya sima. Na pavement, agasazira heza rwose. Ndabona miliyoni 1 n’igice yabirangiza. IGITEKEREZO: Kuri recette: Mwakoramo ducye mukadushyikiriza umurenge wa SAVE, maze bakamwubakira.

Uyu mukecuru iyonjya kugira ubushobozi nari kumusanira iriya nzu igaragaye mu mafoto, nkamugurira n’urukweto dore ko agaragaye nta rukweto yambaye.
Ubukene nibubi buragapfusha.

Amavubi mato mwakoze igikorwa cubutwari kuruwo mukurambere abasabira amahirwe nimigisha naje mbasabako mur make mufite mwakubakira inzu nziza mukecuru akabaho neza