Amavubi y’amagare yaririmbwe, yibagiza Abanyarwanda aya ruhago

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, bavuzwe imyato n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda, nyuma yo kwegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya bakongera guhesha ishema u Rwanda.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, ni bwo Umunyarwanda Mugisha MoĂŻse yegukanye ririya siganwa ryitiriwe umufasha wa Perezida Paul Biya wa CamĂ©roun, nyuma yo kumarana umwambaro w’umuhondo iminsi itanu.

Kwegukana agace ka mbere ndetse n’aka kane twa ririya siganwa, biri mu byafashije cyane Mugisha wagiye gukina agace ka nyuma arusha uwari amukurikiye amasegonda 39.

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa nyuma y’uko abakinnyi bari bahanganye barimo Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis wa SNH Vôlo Club, badashoboye gukuramo amasegonda yabarushaga.

Agace ka nyuma kegukanywe n’Umunya-Burkina Faso, Paul Daumont, wakoresheje amasaha ane, iminota itanu n’amasegonda umunani. Uyu mukinnyi wari wegukanye agace ka kabiri, yakoresheje ibihe bimwe n’abandi bakinnyi 22 barimo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Mugisha Samuel ba Team Rwanda.

Mugisha yasoje isiganwa ayoboye abandi, aho yakoresheje amasaha 16, iminota 20 n’amasegonda 47, arusha amasegonda 39 Umunya-Slovakia Kubiš Lukáš.

Mugisha Samuel we yasoje ku mwanya wa gatandatu, arushwa amasegonda 56 mu gihe Munyaneza Didier yabaye uwa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 27.

Samuel kandi yahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa mu guterera imisozi.

Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bavuze imyato abakinnyi ba Team Rwanda bongeye kubaha ibyishimo baburiye kuri bagenzi babo b’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yashimiye abakinnyi ba Team Rwanda agira ati: “Mwakoze basore bacu! Mwahesheje ishema u Rwanda mutsinda Grand Prix Chantal Biya nyuma y’igihe kitoroshye isi imaze yugarijwe na COVID19. Mwishyuke Mugisha MoĂŻse n’ikipe y’igihugu yose yo gusiganwa ku magare.”

Umunyamakuru wa RBA Cyubahiro MCKena uri mu bashimishijwe n’abakinnyi ba Team Rwanda, yasabye Minisiteri ya Siporo niba hari amafaranga yateganyirije Amavubi ya ruhago kuyihera abakinnyi b’amagare.

Ati: “Muraho Minisiteri ya Siporo! Niba hari amafaranga y’ishimwe mwari mwarageneye Amavubi mwayahaye aba bana b’amagare bavuye Cameroon. Byaba ari sawa rwose mubashimire banitegure Tour du Rwanda 202.”

Uwitwa Kagabo Colbert kuri Twitter yunzemo ati: “Dore abakwiriye Prime rwose football tuyireke kuko si iyacu uzi abantu bahembesha nta musaruro koko! Kera bavugaga ko igihembo ugisanga mu mbugiro! Aba basore babikoreye rwose murebe nka Prime y’amavubi football iyo aza gutsinda 2 matchs ubundi muyabagabanye abakinnyi gusa!”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, we yavuze ko Mugisha MoĂŻse yise ‘Murindabigwi’ akwiye inka.

Ati: “Ishyuka, Mugisha Moise! Wakotanye uduhesha ishema, wimanye u Rwanda rwandana ubwema iyo, ubaye umuranga w’u Rwanda Murindabigwi. ukwiye inka y’ubumazi nshuti y’intwali z’ino. Utanze umukoro ukomeye, ngo duhore dukotana uko.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *