1787230899216

Amavubi ya Volleyball ntakigiye i Kinshasa mu Gikombe cya Afurika

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo ntikigiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko iki gihugu cyambuwe uburenganzira bwo kwakira Igikombe cya Afurika cy’uyu mukino cyagombaga kuhabera.

Iri rushanwa ryagombaga kubera i Kinshasa kuva ku wa 7 kugeza ku wa 21 Nzeri 2026, ariko Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yafashe umwanzuro wo kwimurira irushanwa muri Tunisia.

CAVB yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku mpamvu z’ubuzima, nyuma y’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaragaye icyorezo cy’indwara ya Ebola, bigatuma kuba iri rushanwa ryabera i Kinshasa bishobora guteza impungenge ku buzima bw’abakinnyi, abatoza n’abandi bazaryitabira.

Ku bw’iyo mpinduka, Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo kizabera muri Tunisia kuva ku wa 13 kugeza ku wa 26 Nzeri 2026.

Amakipe 16 ni yo ategerejwe muri iri rushanwa, arimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Algeria, Tunisia, Libya, Maroc, Cameroon, Chad, Repubulika ya Centrafrique, Uganda, Kenya, Nigeria, Ghana, Gambia na Zimbabwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply