20220824_193330.jpg

Amavubi yasesekaye i Dar aho azakirirwa na Ethiopia (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania aho igomba guhurira na Ethiopia, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN.

Mu kanya kashize ni bwo iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere, nyuma yo guhaguruka i Kigali mu masaha yatambutse.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, ni we uyoboye delĂ©gation y’Amavubi.

Iyi kipe iri gushaka itike ya CHAN ku ncuro ya gatanu, izakina na Ethiopia ku wa Gatanu w’iki cyumweru bahurire kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar es, mbere yo guhurira mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Huye ku wa 03 Nzeri.

Biteganyijwe Amavubi abanza gukora imyitozo ya gym mbere yo gukorera imyitozo kuri Stade azahuriraho na Ethiopia.

Amavubi ntiyigeze akina ijonjora ry’ibanze rya CHAN ya 2023, mu gihe Ethiopia bazahura yarinyuzemo igasezerera Sudani y’Epfo ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Abakinnyi 25 umutoza yahagurukanye

Abanyezamu

Mvuyekure Emery (Police FC)
Ishimwe Pierre (APR FC)
Ntwali Fiacre (AS Kigali)

Ba myugariro

Ganijuru Elie (Rayon Sports)
Niyomugabo Claude (APR FC)
Nkubana Marc (Police FC)
Serumogo Ally (Kiyovu Sport)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyigena Clément (Rayon Sports FC)
Buregeya Prince (APR FC)
Ndayishimiye Thierry (Kiyovu Sport)
Bishira Latif (AS Kigali)

Abakina hagati

Niyonzima Haruna (As Kigali)
Nsabimana Eric (Police FC)
Tuyisenge Arsene (Rayon Sports)
Niyonzima Olivier (As Kigali)
Mugisha Bonheur (APR FC)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)
Niyibizi Ramadhan (As Kigali)

Ba rutahizamu

Tuyisenge Jacques (As Kigali)
Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sport)
Muhozi Fred (Kiyovu Sport)
Nshuti Dominique Savio (Police Fc)
Ndayishimiye Dominique (Police Fc)

20220824_193330.jpg

20220824_193334.jpg

20220824_193337.jpg

20220824_193340.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amavubi yasesekaye i Dar aho azakirirwa na Ethiopia (Amafoto)
    dukunda_ikipeyacu_kandi_igihe_icyaricyocyose_tuzahora_tuyisengera_kugirango_ibone_amahirwe_yokubona_tike

  2. Amavubi yasesekaye i Dar aho azakirirwa na Ethiopia (Amafoto)
    dukunda_ikipeyacu_kandi_igihe_icyaricyocyose_tuzahora_tuyisengera_kugirango_ibone_amahirwe_yokubona_tike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *