Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye inyagiwe na Bénin ibitego 3-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Bénin yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa gatatu wo mu tsinda D waraye ubereye kuri Stade yitiriwe Felix Houphouet Boigny muri Côte d’Ivoire.
Byasabye umunota wa karindwi w’umukino ngo Steve Mounie atsindire Bénin igitego cya mbere, ku mupira waturutse kuri koruneri yari utewe na Jooel Dossou agahita awutereka mu izamu n’umutwe.
Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore b’Amavubi batangiye gukora amakosa ya hato na hato ndetse binashoboka ko Benin yayabyaza umusaruro igatsinda igitego cya kabiri.
Amavubi icyakora yanageragezaga guhererekanya umupira neza, gusa kuba umupira wagera imbere y’izamu bikaba ingorane.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Bénin iri imbere n’igitego 1-0.
Ni Bénin mbere y’uko kirangira yabonye ubundi buryo buremereye, ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Steve Mounie ariko birangira Ntwari Fiacre atabaye ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga.
Igice cya kabiri cyatangiye Torsten Frank Spittler akora impinduka mu kibuga havamo Nshuti Innocent hajyamo Mbonyumwami Taiba.
Ni mu gihe ku munota wa 36 w’umukino Manzi Thierry wari wavunitse yasimbuwe na Niyigena Clément.
Amavubi yongeye gukora impinduka mu kibuga ku munota wa 57 Samuel Gueulette asimbura Kwizera Jojea na we wari wagize ikibazo cy’imvune.
Ku munota wa 67 Amavubi yarase igitego ku ishoti riremereye ryarekuwe na Samuel Gueulette ariko rinyura impande y’izamu.
Nyuma y’amasegonda make Bénin yahise itanga ikosora itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Andreas Hountondji.
Byari mbere y’iminota itatu ngo Hassane Mourane atsinde igitego cya gatatu.
Mu minota ya nyuma y’umukino umutoza Torsten Frank Spittler yakoze izindi mpinduka zasize Muhire Kevin na Bizimana Djihad bahaye umwanya Rubanguka Steven na Niyibizi Ramadhan, gusa no kuba yabona impozamarira birananirana.
Gutsindwa na Bénin byatumye u Rwanda ruguma ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri, rukarushwa atanu na Nigeria ya mbere.
Bénin ni yo ya kabiri muri iri tsinda n’amanota atandatu, mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.


