img_20201109_101539.jpg

Amavubi yerekeje i Praia muri Cap-Vert na Jet Privé

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo, ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali n’indege yihariye (Jet Privé) yerekeza i Praia , aho yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzayihuza na Cap Vert.

Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa Kane w’iki cyumweru, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Ikipe yahagurutse i Kigali n’indege yihariye ya RwandAir, igizwe n’abakinnyi 21 batarimo Mukunzi Yannick ukina muri Suède na Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi, bazahurira muri Cap-Vert.

Biteganyijwe ko Amavubi akora urugendo rw’amasaha umunani, aho nyuma y’amasaha ane ahagarara isaha imwe i Cotonou muri Bénin kugira ngo indege itaza kugira ikibazo cy’amavuta.

Impamvu Amavubi yahisemo kugenda n’indege yihariye, ni uko bigoye cyane kubona indege iva muri Afurika y’Iburasirazuba ijya muri Cap-Vert, ku buryo Amavubi yashoboraga gukerererwa mu nzira nk’uko byigeze kugendekera amakipe ya Uganda na Kenya.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yabwiye itangazamakuru ko bagowe n’igihe kidahagagije cyo kwitegura, gusa avuga ko yizeye ko abakinnyi be bazitwara neza.

Ati: “Navuga ko umwiherero utagenze neza cyane, ariko na none ntabwo wagenze nabi. Umuntu yakwishimira urwego bariho nubwo tutaragera ku 100%. Abakinnyi twatoranyije turizera ko bazahagararira abandi neza n’Igihugu muri rusange.”

Kapiteni Haruna Niyonzima we yavuze ko bagiye gushaka intsinzi muri Cap-Vert, gusa byakwanga bakazakora ku buryo batahana inota rimwe rizabafasha gutegura umukino uzakurikiraho.

Nyuma yo gukina na Cap-Vert ku wa Kane, amakipe yombi azahurira mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’ubusa bw’amanota, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0; mu gihe Cap-Vert iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri.

img_20201109_101539.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *