Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yahagurutse I Kigali kuri uyu wa Kaneyerekeza mu Birwa bya Maurice ihagurukanye abakinnyi 18 aho bazacakirana n’ikipe y’iki gihugu kuwa gatandatu mu mukino wa mbere wo guhatanira amajonjora y’Igikombe cya Afurika cya 2017 .
Dore Abakinnyi umutoza McKinstry azifashisha
Ba Rutahizamu: Uzamukunda Elias (Le Mans), Rushenguziminega Quentin Kwame (Lausanne Sport) and Sugira Ernest (AS Kigali).Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS), Nshuti Savio Dominique (Rayon) and Habimana Yussufu (Mukura VS)
Abo hagati: Mugiraneza Jean Baptista (Azam Fc), Mukunzi Yannick (APR Fc), Niyonzima Haruna (Yanga), Iranzi Jean Claude (APR Fc),
Ba Myugariro: Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura VS), Sibomana Abouba (Gor Mahia), Rwatubyaye Abdul (APR Fc), Nirisarike Salomon (Sint Truiden), Kayumba Soter (AS Kigali).
Ubwo yashyiraga ahagaragara uru rutonde kuri uyu wa Kane, umutoza w’Amavubi yavuze ko abakinnyi 26 bakuwemo 18 mu buryo bugoranye kubera ukuntu buri mukinnyi yagiye agaragaza gushaka gukinira ikipe y’igihugu uyu mukino.
Byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu yahagurutse kuri uyu mugoroba yagombaga guca muri Tanzania igafata amavuta mbere yo gukomeza yerekeza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Seewoosagur Ramgoolam.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Amafoto:#Amavubi
Dennis Ns./Bwiza.com





