Mu gihe umukoresha wawe uba umufata nk’umuntu udasanzw unakwiye kubaha, kuri we hari igihe aba atariko abibona, wamwubaha cyane akakubuza ngo ntukajye untinya,… ariko iyo ukurikiye neza uza gusanga hari ikindi agushakaho aba yarabuze uburyo akwisanzuraho ngo akigereho.

Abakoresha mu gihe bifuza kuryamana n’abakobwa cyangwa abagore bakoresha, hari amwe mu mayeri bifashisha kugirango abanze akurye umutima, gusa ikibabaje n’uko amara kugera ku cyo yifuzaga agahita atangira kugutoteza bikaba byanakuviramo kwirukanwa.
Amwe mu mayeri ni aya akurikira:
1. Kuguha akazi gatuma mubonana cyane kandi mwenyine : aha ngo ahanini aba agamije kukugumana umwanya, kabone n’iyo akazi kaba karangiye; urugero kuba umunyamabanga wihariye, kandi wenda bidahuye n’akazi usanzwe ukora, yaba adahari akaba yaguhamagara akakubaza uko byifashe ku kazi kandi bitanakureba
2.Guhora muri za misiyo zidashira, buri munsi uherekeje umukoresha wawe, iki nacyo gituma umutima wawe awigarurira bikarangira icyo ashaka kugeraho akigezeho.

3. Kuba Boss wawe ahora ashaka ko ukora amasaha atandukanye n’ay’abandi (gutaha bitinze, gukora muri weekends,…rimwe na rimwe akaba yagufasha kuri transport
4. Guhabwa ibiro ( office) byitaruye abandi nta wundi muntu ukoreramo, ari boss wenyine uhagera.
5.Gushimwa cyane: Icyo wakora cyose urashimwa kabone niyo waba utuzuza inshingano, ibyo biba mbere y’uko agera ku cyo yifuza kuko iyo birangiye uba ukabonye, ashobora kugutuma ikintu runaka waza akagushima akongeraho akajambo ko kwibazaho ati “urakoze! Uri umwana mwiza”.
6. Guhora umukoresha ahora akubwira amagambo yerekeye ibitsina (sex) ndetse akaba yanagukoraho ku bice by’umubiri ubusanzwe bidakorwaho na buri wese n’ibindi, ariko aha atangira kubizana iyo mumaze kumenyerana.
7.gushaka kumenya imibereho yawe nyuma y’akazi: Ahangaha usanga umukoresha aba akwereka ko arajwe ishinga no kumenya ubuzima ubayemo nyuma y’akazi, akakwereka ko agufitiye impuhwe zidasanzwe agamije kuguteza imbere.
8.Kukwitaho bya buri kanya:Iyo umu boss yakwifuje nubwo bwose aba abishaka ntahite abibona ako kanya, usanga buri kanya aba akubaza amakuru, watashye se, urabyuka ryari uje ku kazi ngo mpace tuzamukane cyangwa se ngo nguhe rift,…

9.Impano zitunguranye kandi z’ibanga: Aha usanga umukoresha aba ashaka kukwereka ko yitaye ku buzima bwawe, ku munsi mukuru w’amavuko cyangwa se ku yindi minsi (mikuru) akaba yaguha impano ariko itunguranye, akenshi aba atifuza ko abandi bakozi babimenya, agahora akubwira ko umubano wanyu atifuza ko umunyekana.
10.Kugusaba gahunda: Iyo ari umusore agusaba ko wazamusura iwe mu rugo, iyo yubatse usanga aba agusaba ko mwaganirira ahantu hatuje ariko akaba atakubwira kuzamusanga mu rugo, iyo ubyemeye usanga yarateguje aho muzaganirira hihishe ku buryo azabona uko yagukozaho imitwe y’intoki nta muntu ubareba.
Iyo agusindishije amagambo yuzuye ubwuzu bugeretseho ay’urukundo, akwizeza ibitangaza no kukwitaho bidasanzwe, wisanga uri mu mashuka.
Usanga abakobwa n’abagore benshi babura uko babyifatamo ; akenshi kubera ko umuntu aba akeneye akazi Umutima umwe ukakubwira uti wikwemera ibyo bigeragezo, undi uti niwanga birakuviramo kwirukanwa, watekereza ubuzima ubayemo ugashiduka wemeye akabikora utitaye ku ngaruka zishobora kuvuka nyuma yaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com


