Mu gihe bikunze kugaragara ko abasore benshi bakunda kugusha mu mutego w’ubusambanyi abakabwa igihe baje kubasura bwa mbere, hari amayeri menshi ashobora gukoreshwa bityo umukobwa ntabe yagwa muri uwo mutego igihe atarafata icyemezo n’umukunzi we cyangwa undi wese bateganya kuzagirana gahunda yo gushing urugo.

1.Amadirishya n’inzugi bigomba kuba bikinguye.
Iyo umukobwa asuye umusore w’ibana bwa mbere, mu rwego rwo kwirinda ko yakora imibonanompuzabitsina atabiteguye, ni byiza ko asaba umusore gukingura amadirishya n’inzugi, bityo buri wese akaba yabona ibikorerwamo imbere.
Ibyo bituma umusore adatinyuka kuba yagusaba ko muryamana kuko yaba yikanga ko hari ubareba bityo agatinya.
2.kuza yambaye imyenda imufashe yikwije
ikindi kintu abakobwa bakwiye gukora mu gihe basuye abasore,nuko bagomba kuza bambaye imyenda ibafashe cyane kandi ikomeye, bikaba byabafasha kuba byagorana ko umusore ayikuramo igihe ashatse ko baryamana.
3.kubwira umusore ko uri mu mihango
Mu gihe umukobwa yateganyije gusura umusore mu rugo iwe bwa mbere kandi akaba ashaka kwirinda ko yaryamana na we, ni byiza ko amubwira ko ari mu mihango kuko abasore benshi ntibakunda kumva iryo jambo mu matwi yabo.
Ibyo bituma atakubwira ngo muryamane dore ko atakubwira ngo umwereke.

4.kuza gusura umusore aherekejwe n’inshuti ze
iyo umukobwa akimenyana n’umusore , bikaba ngombwa ko amusaba kuzamusura, ni byiza ko iyo uwo munsi ugeze umukobwa yitwaza inshuti ze mu rwego rwo kwirinda ko umusore yamusaba ko baryamana kandi bitari mu byo yifuza.
5.kwirinda kwicara ku buriri bw’umusore
akenshi abasore batari bake usanga mu ngo zabo bakirira abashyitsi bab’akobwa ku gitanda ngo akenshi bibe byaborohereza gukora imibonano mpuzabitsina .
Ni byiza rero ko umukobwa atakwicara ku buriri,ahubwo akaba yakwiyicarira ku ntebe cyangwa ahandi abona hataba intandaro yo kumusunikira mu busambanyi.
6.kwiyitabisha Telefone kenshi
mu gihe umukobwa yemeye gusura umusore ariko akaba ataramenyana neza na we, igihe agezeyo agomba kujya yitaba telephone kenshi kugirango umusore amenye neza ko hari izindi gahunda zihutirwa umukobwa afite. Bityo akabura aho ahera amusaba ko baryamana kuko ntabiganiro biganisha ku irari baba bagiranye.
7.Kwibanda ku kintu kimwe
ikindi kintu abakobwa bakwiye kumenya igihe bagiye gusura abahungu, nuko bagomba kugerayo bagashaka ikintu kibahuza nko kureba Filme, gusoma ibitabo, ku buryo umusore atabona umwanya wo kuba yamubaza ibijyanye n’imibonanompuzabitsina.
8.kwitwaza urutonde rw’ibintu yasize adakoze i wabo
Nk’uko abakobwa basanzwe bamenyerewe ku turimo two murugo,igihe basuye abasore ni byiza ko bakigerayo bagomba kurondora ibyo batasize bakoze, bityo bikaba ngombwa ko biba urwitwazo rwo gutaha kare ngo babikore, umusore akabura uburyo amusaba ko baryamana.

9.kuganiriza umusore inkuru z’agahinda
nk’uko abagore cyangwa abakobwa bagira amarangamutima menshi ku buryo buri mugabo cyangwa umusore abumva byoroshye, ni byiza rero ko umukobwa wasuye umusore yifashisha ubwo buryo ku byamubayeho, haba uko yababajwe, guhemukirwa mu rukundo, gutotezwa, guhura n’ihungabana, ibyo bigatuma umusore yibagirwa ibyo kuryamana, ahubwo akaba yamugirira impuhwe bitewe n’ibyamubayeho.
10.kwirinda kuvuga ibyerekeye imibonanompuzabitsina
Igihe umukobwa yasuye umusore bwa mbere, si byiza ko baganira ibintu biganisha mu busambanyi, ahubwo umukobwa agomba kwigira nk’umuntu ubangamiwe akaba adatekanye, umusore yagerageza no kubivugaho umukobwa agahindura ikiganiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


