Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bushinwa, Kayonga Charles asanga aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’iterambere rigaragara rumaze kugeraho kuva habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rubikesha kuba nta vangura rigaragara mu gihugu ndetse n’imikoranire myiza n’ibindi bihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Global Times, kuwa 17 Mata 2017, uyu muyobozi yagarutse cyane ku miyoborere yo mu Rwanda, umutekano ndetse n’iterambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka itari micye bitangiye ibikorwa by’ubuhahirane, byanateje imbere ubukungu ku mpande zombi ku buryo bugaragarira buri wese, gusa umunyamakuru wa Global Times we yagaragaje amatsiko yo kumenya ibanga nyir’izina u Rwanda rwaba rwarakoresheje ngo rugere kuri ibyo byose nyuma y’ibihe bibi rwaciyemo mu myaka yashize, ndetse anagaragaza impungenge ku mubano udasanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa muri bino bihe.
Amb. Kayonga, yasobanuye ko umubano w’u Rwanda n’ubushinwa ushingiye ahanini ku bwubahane n’imikoranire inoze ku mpande zombi, hagamijwe iterambere rirambye ndetse n’ubwigenge.
Si ku bukungu gusa rero kuko ibi bihugu byombi binahuriye ku kuba amashyaka ari ku butegetsi CCP ku ruhande rw’u Bushinwa na RPF ku ruhande rw’u Rwanda, ari amashyaka aharanira inyungu za rubanda kandi yanashyizweho n’abaturage.
Ku kijyanye n’iterambere, Amb. Kayonga yagarutse ku miyoborere. Yagize ati ”hatabayeho iterambere mu miyoborere irebera abaturage ibyo bakeneye ndetse n’icyerekezo cya bo, nta cyagerwaho. Guhera mu 1994, dufite Guverinoma ihanga amaso cyane ku iterambere, ubwo rero birumvikana ko ubuyobozi bufashe runini mu iterambere.”
”Ubuyobozi buhamye na bwo bufitanye isano na politiki igihugu kiba kigenderaho kuko burebera buri kimwe mu ndorerwamo y’iterambere ry’umuturage. Mu myaka yashize, u Rwanda rwaranzwe n’ingengabitekerezo mbi yaruganishije habi, ariko ubu u Rwanda rwa none rwimirije imbere ubumwe no kwiyubaka, birumvikana ko ubuyobozi n’uko kutajegajega ari ibintu 2 byuzuzanya kandi by’ingenzi ku iterambere ry’igihugu.”
Ku kijyanye n’imikoranire n’u Bushinwa na none, yasobanuye ko hari amakompanyi yo mu gihugu cy’u Bushinwa akorera mu Rwanda ibikorwa bijyanye n’iterambere rishingiye ahanini ku kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, inyubako nini, amavuriro n’ibindi bikorwa bitandukanye nk’imiyoboro y’amazi n’ibindi.
Naho ku kijyanye n’inganda, yasobanuye uburyo u Bushinwa bwazanye imishinga mu Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), mu burezi hari ugutanga buruse ku banyarwanda bashaka kujya kwiga muri kiriya gihugu n’ibindi.
Mu ruzinduko Perezida Kagame aherutse gukorera mu gihugu cy’u Bushinwa, abakuru b’iihugu banaganiriye ku bijyanye n’ubukerarugendo. Aha, u Bushinwa bwagaragaje ko mu Rwanda ari ahantu heza ho kuruhukira nk’Abashinwa baje mu bikorwa byo gusura ibyiza nyaburanga.
Amb. Kayonga yagize ati ”ku bw’iyo mpamvu, turi kurebera hamwe uko twateza imbere kurushaho ibikorwa by’ubukerarugendo.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda, ushingiye ahanini ku ndangagaciro zirimo kwizerana, inyungu ku mpande zombi, kubahana n’ibindi. Ushingiye kandi ku bukungu, ibya politiki , ubwigenge ndetse no ku bikorwa bijyanye n’iterambere rirambye.
Umubano ukomeye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa washinze imizi kuva mu 1971, ugenda utera imbere, aho iki gihugu gituwe kurusha ibindi kuri uyu mubumbe, gifasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ahanini biba bishingiye ku bikorwa remezo.
U Bushinwa kandi bukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’Amadolari bwemereye Afurika, kuri ubu hakaba haratangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54, iyi mirimo ikaba irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).
Uyu wiyongera kandi ku mushinga rurangiranwa, Kigali Innovation City, uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’intiti yaba mu ikoranabuhanga no bumenyi, cyane cyane hagendewe ku bikenewe ku isoko muri iki gihe.
Hari kandi umushinga wo kwagura ibitaro bya Masaka n’ibiro bigezweho bya Guverinoma bizakoreramo Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri enye, uyu mushinga kaba uzatwara akayabo ka miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


