Amb. Nduhungirehe ngo yaba we cyangwa Rusesabagina nta wufite amakuru ku ifatwa rya Sankara

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aremeza ko nta makuru afite ku by’ifatwa rya Major Callixte Sankara muri Comores, ndetse akanemeza ko na Paul Rusesabagina, Perezida w’ishyaka MRCD, uherutse gutangaza ko Sankara yidegembya nawe nta makuru afite.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika abazwa ku byatangajwe n’ibihugu nk’u Bufaransa, Canada, n’u Budage byasabye abaturage babyo kujya mu Rwanda bigengesereye kubera ikibazo cy’umutekano.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibi bihugu byashingiye kuri poropaganda z’abagenda babeshya ngo bigaruriye ishyamba rya Nyungwe n’ahandi, avuga ko ari ukubeshya bazaganira n’ibi bihugu bakabisobanurira uko mu Rwanda byifashe.

Aha niho umunyamakuru yashingiye ku biherutse gutangazwa na Paul Rusesabagina mu kiganiro yahaye itangazamakuru aho yagiraga ati: “ Ntabwo twagiye muri Nyungwe kugirango tuvemo .”

Soma inkuru bifitanye isano hano hasi

https://bwiza.com/2019/04/23/rusesabagina-yavuze-ku-ifatwa-rya-maj-sankara-muri-comores-nuko-ubu-arinzwe/

Ambasaderi Nduhungirehe yabajijwe niba avuguruza Rusesabagina nta ngabo ze koko ziri muri Nyungwe, asubiza ko ibyo avuga byose ari poropaganda zigamije gutera abantu ubwoba abeshya abamukurikiye ko hari ahantu yigaruriye.

Yabajijwe ku ifatwa rya Major Sankara riherutse kuvugwa, aho Rusesabagina yatangaje ko u Rwanda rwari rwohereje abantu muri Comores ngo bafate Sankara bamushyikirize ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ngo kubera imishyikirano bakoze hagati y’ubutegetsi bwa Comores n’inshuti za MRCD na FLN u Rwanda rusubirayo rutamutwaye, abazwa niba ari ukuri.

Mu gusubiza yagize ati: “ Ibyo nta makuru mbifiteho, kandi nawe ubivuga, uwo Rusesabagina, nawe biragaragara ko nta makuru abifiteho….nta makuru abifiteho, arabivuga,..ibyo byose byo kuvuga bijyanye na poropaganda, byo barabimenyereye, ariko njye nahamya ko nta makuru nawe abifiteho .”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *