Amb. Nduhungirehe yemera ko abantu bafite uburenganzira bwo gushyigikira cyangwa kunenga ibyo yavuze

Sangiza iyi nkuru

Mu gice cya kabiri cy’ikiganiro The Interview gica kuri TV10 buri wa Kane no kuri Radio10 buri wa Gatandatu, Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yagarutse ku bagira icyo bavuga kubyo aba yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze.

Amb. Nduhungirehe ni umwe mu banyapolitiki hano mu Rwanda bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko Twitter na Instagram ndetse akanaganiriraho na bamwe mu bakurikira ibyo yandika, bahereye akenshi kubyo aba yanditse, agaragaza uko abona siporo yo mu Rwanda, kuri Politiki, Sosiyete n’ibindi abona byakubaka akurije uko abyumva.

Aganira na RadioTV10 dukesha iyi nkuru yagize ati ” Iyo mbonye ibintu kuri izi mbuga nkoranyambaga, nkumva nagira igitekerezo ntangaho, ndagitanga kuko mbere yo kuba umunyapolitiki, mbere yo kuba umuyobozi muri iyi Minisiteri ndi umuntu. Abanyarwanda n’abanyamahanga rwose bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kubyo navuze, baba ababishyigikiye n’ababinenga, nta kibazo”.

Ikibazo gikunze kugaragara nk’uko akomeza abivuga ngo ni igihe hatangiye kuza ibintu byo gutukana ndetse no kumubwira ko bitamureba, ko ashinzwe iby’ububanyi n’amahanga gusa.

Ni kenshi Amb. Nduhungirehe akunze kugaragaza ibitekerezo bye ku ngingo runaka, ibitangazamakuru bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bikabyifashisha nk’isoko y’inkuru bitewe n’ingingo iganirwaho, ibitekerezo we avuga ko atabitanga nk’umuyobozi ahubwo abitanga nk’umuntu.

Muri iki gihe bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bakunze gutanga ibitekerezo ku buryo bumva ibintu bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bagamije kubaka, cyane cyane iyo haje ikintu abantu usanga batumva kimwe nk’imyambarire ahanini ikunze iy’iki gihe itandukira ku muco nyarwanda, imikino n’ibindi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *