Amb. Nduhungirehe yemeza ko Radiyo  RTLM yagarutse

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko hari indi  yitwa Radiyo Itahuka  ifite imikorere nk’iya RTLM yari izwiho ko yatangazaga inkuru zibiba urwango n’amacakubiri.

Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yari yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo ikora kuri iyi Radiyo ikorera i Washington.

Yifashishije  urukuta rwe rwa twitter nanone, uyu muyobozi yavuze ko Radiyo Itahuka igarutse nyuma y’imyaka 25 jenoside ibaye ikaba ifite imikorere nk’iya RTLM.

Ati “ Nyuma y’imyaka 25 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, radiyo yakwirakwizaga urwango RTLM iragarutse. Muri iki gihe yitwa  Radiyo Itahuka.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Amb. Nduhungirehe yemeza ashimitse ko iyi Radiyo ifitanye isano ya hafi n’Ishyaka rya ‘Rwanda National Congress’ (RNC) riyobowe na Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “ Radiyo Itahuka ni umuyoboro uzwi wa RNC ya Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’Epfo. Iyi Radiyo, umuyobozi wayo ni Serge Ndayizeye wa RNC, ikorera Washington D.C”

Capture 3

Capture 4

Nduhungirehe yatangaje kandi ko ikiganiro cyanyuze inyumva nkumve cyatanzwe n’Umwarimu wa Kaminuza mu by’amategeko, Prof. Charles Kambanda ari kumwe n’Umuvugizi wa RNC, Jean Paul Turayishimiye byari biteye ubwoba.

DwKUlprXgAM Aze
Prof. Charles Kambanda watangaje ibyakuye umutima Amb. Nduhungirehe

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *