Amb. Olivier Nduhungirehe yikomye abavuga ko u Rwanda ari rwo rwatangaje ifatwa rya La Forge Fils Bazeye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe atangaza kuvuga ko u Rwanda ari rwo rwafashe iya mbere mu gutangaza ko Umuvugizi wa FDLR, Umutwe urwanye Leta y’u Rwanda, La Forge Fils Bazeye ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nibwo hamenyekanye amakuru ko Fils Bazeye n’Ushinzwe iperereza muri FDLR, Lt Col. Theophile Abega bafashwe n’Igisirikare cya Congo (FARDC) bavuye muri Uganda.

Aba bajwe koherezwa I Kinshasa gusa hakaba haracicikanye amakuru ko baba barazanwe mu Rwanda mu buryo butamenyekanye kuri rubanda.

Uyu muyobozi abinyujije ku rukuta rwe rwa twiitter, yavuze ko iby’ifatwa ry’aba bagabo babiri ba FDLR ryatangajwe n’abandi bitandukanye n’ibyemezwa n’Ikinyamakuru Mpuzamahanga cy’Abafaransa (RFI)  na Jambo asbl.

Ati “  Amarangamutima yanditswe na RFI na jambo asbl ku matsinda ya FDLR na RNC, yemeza ko Leta y’u Rwanda ari yo yatangaje ifatwa rya La Forge Fils Bazeye, ni ikinyoma gihambaye. Ibi byatangajwe na The Rwandan, ikinyamakuru cya hafi na FDLR.”

Capture 26

Aba bayobozi bombi ba FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana  bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza 2018.

Amakuru Bwiza.com idafitiye gihamya ni uko Bazeyi na Abega bahuye n’abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa hagamijwe kunoza umubano hagati yabo.

Nyuma y’iyo nama y’i Kampala, inzego z’umutekano za RDC ku mupaka wa Bunagana zataye muri yombi abari bahagararariye FDLR, bari mu nzira bataha.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Bahise bajyanwa Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda mbere y’uko boherezwa.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *