Ambasaderi Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria, arahakana amakuru aherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria ndetse no mu Rwanda yavugaga ko yatangarije abanyeshuri bo muri AUN ko Nigeria yakwigira ku Rwanda mu kurwanya umutwe wa Boko Haram.
Bimwe muri ibi binyamakuru birimo Premium Times byari byagize biti: “Guverinoma ya Nigeria ishobora guhangana n’ibibazo biyugarije ari uko ifashe ingamba nk’izo iy’u Rwanda yafashe. Abaturage ba Nigeria bashyize hamwe n’abayobozi babo barandura burundu uwo mutwe.”
Ibi binyamakuru bikaba byaravugaga ko Ambasaderi Kamanzi yabitangaje kuwa 15 Gashyantare ubwo yahaga ikiganiro abanyeshuri ba American University of Nigeria, iherereye muri leta ya Adamawa, imwe muzibasiwe n’umutwe wa Boko Haram.

Mu kiganiro yahaye IBTimes, Ambasaderi Stanislas Kamanzi yahakanye ibyatangajwe, asobanura ko mu kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri yabazwaga agasubiza ariko nta mutwe wa Boko Haram yigeze akomozaho, ahubwo hibanzwe ku byo u Rwanda rwagezeho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.
“Niba hari uwafashe ibyo navuze akabigoreka bitewe n’icyo ashaka kugeraho ntibikwiye kunyitirirwa.” , uwo ni Ambasaderi Kamanzi Stanislas
IBTimes UK ivuga ko yagerageje kuvugana n’ikinyamakuru Premium Times cyatangaje iyi nkuru bwa mbere ngo kigire icyo gitangaza ku kuba ambasaderi Kamanzi yakihakanye, ariko inkuru ikorwa bitarashoboka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


