Ambasade y'u Rwanda muri Kenya ntiyishimira uko Abanyarwanda bifuza kuhakorera basiragizwa

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo yamaganye ukuntu Abanyarwanda bashaka gukorera muri Kenya basiragizwa bashaka ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo gukorera muri iki gihugu ndetse rimwe na rimwe bikarangira batanabibonye.

U Rwanda rukaba rusaba Kenya kubaha ubwisanzure mu gushaka imirimo na serivisi hagati y’ibihugu byombi nk’uko byemeranyijwe nk’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko bikingurira imiryango abaturage bava muri ibi bihugu bakajya gukorera aho bifuza muri byo. Abanyarwanda bajya gushaka akazi cyangwa gukorera muri Kenya ngo bakaba bananizwa bikomeye.

Iyi nkuru dukesha Rwanda Podium ivuga ko ubusanzwe u Rwanda na Kenya bifitanye amasezerano yemerera abaturage babyo gukorera mu gihugu kimwe cyangwa mu kindi mu bwisanzure, arikonk’uko byemezwa na ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, ngo Kenya ntacyo iri gukora ku kibazo cy’Abanyarwanda birukanka ku byangombwa bibemerera gukorera muri Kenya igihe kirekire ndetse bakanabibura.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ambasaderi Kimonyo aragira ati: “Nyuma y’aho Kenya n’u Rwanda byemeranyije gufungurira imiryango abaturage b’ibihugu byombi bashaka amahirwe ku ruhande uru n’uru, mu 2004, igihugu cyacu cyafunguriye byihuse business z’Abanyakenya ngo tubigireho. Twari twiteze ko ariko bizagenda no muri Kenya ariko nta kintu kiraba kugeza ubu.” Ibi akaba yabitangaje ubwo yabonanaga n’Abanyarwanda benda kugera kuri 500 baba muri Kenya kuri Kenyatta International Convention Centre (KICC) muri Nairobi ku Cyumweru gishize.

1482013486youth-kenya-2

Nubwo iki kibazo gishobora gukemurwa mu nzira ya dipolomasi, ambasaderi Kimonyo avuga ko u Rwanda rutajya rukumira abaturage bo muri EAC baza gukorera mu Rwanda, akaba yavuze ko bari kuvugana na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya ngo imbogamizi abantu bari guhura nazo ziveho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *