Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali iravuga ko abagenzi bavuye mu Rwanda, barimo n’abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu, guhera kuri uyu wa Mbere hari ibyo bagomba kubahiriza kugirango bemererwe hatitawe ku nkingo.
Itangazo rya Ambasade rivuga ko “Guhera ku itariki ya 6 Ukuboza, Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo (CDC) kizashyira mu bikorwa umunsi umwe wo gupima COVID-19 ku bagenzi bafite hejuru y’imyaka ibiri bajya muri Amerika. Hatitawe ku nkingo cyangwa ubwenegihugu, umuntu uwo ari we wese ujya muri Amerika agomba kwerekana ikizamini cy’uko atanduye COVID-19 gifatwa umunsi umwe mbere yo gufata urugendo berekeza muri Amerika”.
Ambasade ya Amerika ikomeza ivuga ko “ugomba kwerekana ibisubizo by’uko utanduye byawe ku ndege mbere y’uko winjira. Abagenzi bava mu Rwanda bazakenera ibizamini bibiri: ikizamini cya PCR cyakozwe mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo gufata urugendo ujya muri Amerika (kugirango uhuze n’ibyifuzo byo gusohoka mu Rwanda) ndetse n’ikizamini cyihuse cya antigen (rapid antigen test) cyakozwe bitarenze umunsi umwe mbere y’urugendo”.
Amabwiriza yo gusohoka mu Rwanda asaba abana bafite imyaka itanu kuzamura kwerekana ibisubizo by’ikizamini cya PCR mbere yo kugenda. Ibisabwa mu kwinjira muri Amerika bireba abagenzi bose bafite imyaka ibiri kuzamura. Abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu basabwa gusa ikizamini cyihuse cya antigen kugirango binjire muri Amerika.
Niba uherutse gukira COVID-19, ushobora kwitwaza icyemezo cy’uko wakize COVID-19 kuri sample yafashwe bitarenze iminsi 90 mbere y’uko indege ihaguruka iva mu mahanga, n’ibaruwa yatanzwe n’ubuvuzi bwemewe cyangwa umukozi ushinzwe ubuzima rusange avuga ko wemerewe gukora ingendo). Ariko, ngo mu gihe ibi bihagije ku bisabwa abinjira muri Amerika, ntibihagije kugirango ngo ube utasabwa ikizamini cya PSR cy’amasaha 72 cyo gusohoka gisabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.


