Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade (Chargé d’Affaires) ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, Deb MacLean, yagaragaje ko ifite icyizere ko umuziki w’iki gihugu uzagera kure.
MacLean ukora inshingano ya Ambasaderi by’agateganyo, yabishingiye ku buryo Mugisha Benjami (The Ben) amaze icyumweru asusurukije abitabiriye igitaramo cye mu mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky muri USA.
Yagize ati: “Umuhanzi nyarwanda The Ben yashuhije urubyiniro muri Louisville, Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni byiza kubona umuziki w’u Rwanda wambuka imipaka.”
Yaboneyeho kwifuriza abahanzi nyarwanda gukomeza gukora neza, abizeza ko ibyiza biri imbere. Ati: “Mukomeze mukore neza! Ibyiza biri imbere.”
The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda kandi bamaze igihe kirekire bawukora. We na mugenzi we Ngabo Medard uzwi nka Meddy baba muri USA.


