Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Mutarama 2023, Ambasaderi Burcu Çevik, wari uhagarariye igihugu cya Turkiya mu Rwanda yasezeye ku Munyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Prof. Nshuti Manasseh .
Ambasaderi Burcu Çevik wavutse mu 1974 yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva ku itariki ya 15 Mutarama 2019.
Umwuga we muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turkiya watangiye mu 1996. Muri iyi Minisiteri, yabaye Attaché mu buyobozi bukuru bwa Caucase, nk’umunyamabanga wa gatatu mu buyobozi bukuru bushinzwe Aziya yo hagati na Caucase, umunyamabanga wa kabiri mu buyobozi bukuru bwungirije bushinzwe Amerika, umunyamabanga wa mbere mu buyobozi bukuru bwungirije bushinzwe ubutegetsi n’imari, ndtse n’umuyobozi w’ishami mu buyobozi bukuru bushinzwe ibibazo by’ubukungu.

Yakoreye kandi mu mahanga nk’umunyamabanga wa gatatu muri Ambasade ya Turkiya i Baku, nk’umunyamabanga wa gatatu mu biro bihagarariye Turkiya muri NATO i Buruseli, nk’umunyamabanga wa kabiri mu butumwa buhoraho bwa Turkiya ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Vienne, ndetse nk’Umujyanama w’Intumwa zihoraho za Turkiya muri OECD i Paris.
Isezera rya Ambasaderi Çevik rije mu gihe kuri uyu wa Kane, itariki 12 Mutarama 2023, mu Rwanda hategerejwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkiya umaze iminsi mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika yatangiye ku Cyumweru.


