Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ararahirira inshingano ze

Sangiza iyi nkuru

Peter H. Vrooman w’imyaka 52 akaba amaze gukora muri ambasadae zigera kuri 7 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe amaze, biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Werurwe 2018 arahirira guhagararira igihugu cye mu Rwanda muri manda y’imyaka 3 nyuma yo kugenwa kuri uyu mwanya mu mwaka ushize.
Peter Vrooman ukomoka muri Canton akaba ari umuhungu wa Sally Vrooman na nyakwigendera David H. Vrooman Jr, wahoze ari umwarimu mu by’ubukungu muri Kaminuza ya st Lawrence. Uyu mugabo akaba ari umwe mu bagize akanama gashinzwe service z’ububanyi n’amahanga akaba anavuga Icyarabu n’Igifaransa.
Peter Vrooman azaba afite icyicaro I Kigali mu Rwanda nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa department ya leta.
Uyu mugabo wakoze muri department ya leta ndetse agakora mu butumwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, kuva mu 2016 yari Charge d’affaires muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Addis Abeba muri Ethiopia, akaba yarabanje kuba ambasaderi wungirije muri iyi ambasade kuva mu 2014 kugeza mu 2016.
Iyi nkuru dukesha Watertown Daily Times ikomeza ivuga ko Vrooman azwiho kuba azi byimbitse ibibazo by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse akaba ari impuguke mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro.
Ngo anafite ubunararibonye muri dipolomasi ndetse no mu bikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi nk’uko department ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga yakomeje ivuga mu itangazo ryayo.
Vrooman afite impamyabushobozi ya kaminuza yakuye muri Harvard n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubumenyi (master of science) yakuye muri National Defence University.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika  yagize Peter Vrooman Ambasaderi mushya wazo mu Rwanda kuwa 26 Ukwakira 2017 ariko biba ngombwa ko agomba kubanza kwemezwa na Sena none akaba agiye kurahira kuri uyu wa Mbere.
Ni umuhango uri bubere mu nyubako ya leta yitiriwe uwahoze ari perezida w’iki gihugu izwi nka Harry S. Truman Federal Building iherereye Washington, D.C., bikaza kubera mu cyumba cyo gusangiriramo cyitiriwe na none uwari perezida kizwi nka Benjamin Franklin State Dining Room, icyumba ngo gikunze gukoreshwa mu gushimisha abashyitsi b’abanyamahanga n’Abanyamerika.
Peter H. Vrooman akaba agiye guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda asimbuye Ambasaderi Erica J. Barks Ruggles.
 
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *