Umusenateri Francine Muyumba uhagarariye ihuriro FCC rigizwe n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), yabwibasiye nyuma y’aho bwirukanye abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’umutwe w’ingabo za Afurika y’iburasirazuba, EACRF.
Ambasaderi Muyumba yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bwari bwarabeshye Abanyekongo ko abofisiye b’u Rwanda batabarizwa mu ngabo zigize EACRF, akibaza abirukanwe kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 abo ari bo.
Yagize ati: “Ni gute wabeshya igihugu cyose, uvuga ko abofisiye b’u Rwanda batangize ingabo za EAC, wamara ugasohora itangazo uyu munsi ubategeka gutaha? Ubutegetsi bwa Kinshasa buri gukina uwuhe mukino? Wakwizera ute ubuyobozi budaha abaturage icyubahiro?”
Hashingiwe ku busabe bwa Leta ya RDC, ntabwo EAC yohereje ingabo z’u Rwanda mu burasirazuba bw’iki gihugu cy’abaturanyi, icyakoze, ba Perezida bo muri uyu muryango bemeje ko kimwe n’ibindi bihugu, ruzohereza abofisiye baruhagararira mu miyoborere ya EACRF.
Aba bofisiye b’u Rwanda bagiye bagaragara mu bikorwa bya EACRF birimo umuhango umutwe witwaje intwaro watangiyemo ibirindiro wari ufite muri Kibumba na Rumangabo. Byababaje bamwe mu Banyekongo, bagaragaza ko izi ngabo zidakwiye kwizerwa.



One Response
Ambasaderi Muyumba yibasiye Leta ya RDC nyuma yo kwirukana abasirikare b’u Rwanda
Fransine Muyumba yabaye ambasaderi lyali? Abakurikiranye ubuzima bwe bavuze ko arimanganya, Urugero nuko – ubwo yigaga kuri UNAM: University of Namibia – yari ahagarariye abanyarwanda bavaga mu nkambi y’impunzi. Uko nyuma yaje kwiyamamaza muri Kongo ni amayobera asangiye na Janet Kabila wenyine. Kwumva ko ari senateri ntamenye kiriya kibazo cyabaofisiye b’Urwanda bari mu nzego za EACRF birakwereka aho ageze mu kurimanganya.