Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri yasabye abategetsi b’u Bubiligi kongera inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Gushyiraho itegeko rihana ihakana rya jenoside yakorewe Abayahudi no guhitamo amagambo azajya ku rwibutso ku rwibutso ruri ahitwa Woluwe-Saint-Pierre.
Ambasaderi Nduhungirehe kandi yanenze kuba hari abajenosideri benshi bakidegembya muri iki gihugu nta bwoba bw’ubutabera bafite nyuma y’imyaka 22 jenoside ibaye ikaba yarahitanye abantu bagera ku 800,000 nk’uko byemezwa na Loni nubwo u Rwanda rwo ruvuga ko abishwe basaga miliyoni nk’uko bitangazwa na RTBF dukesha iyi nkuru .
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi kandi ikaba ikunze no gusaba u Bubiligi gukurikiza itegeko ryabwo ryo kuwa 23 Werurwe 1995 rihana ihakana rya jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Kugeza uyu munsi ngo ntakirakorwa nk’uko byemejwe na ambasaderi Nduhungirehe mu kiganiro n’itangazamakuru I Buruseli kuri uyu wa Kabiri mu gihe haburaga iminsi 2 ngo hibukwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Nduhungirehe yanibukije ubusabe bwohererejwe mu ibaruwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders ndetse bagaha kopi Minisitiri w’Intebe, Charles Michel ndetse na Burugumesitiri wa Komini ya Woluwe-Saint-Pierre, Benoà®t Cerexhe .

Muri iyo baruwa aba bayobozi bakaba barasabwaga guhitamo amagambo agomba kujya ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku muhanda Vandendriessche ngo hagaragazwe ko ari urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



