Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda mu Buholandi usanzwe ari umukunzi w’umupira w’amaguru, yagaragaje ko atumva ukuntu umutoza wa United Stars iri muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, Mushimiyimana Eric, ahagarikwa by’agateganyo ku nshingano akekwaho ubutinganyi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati: “Ubwo icyaha ashinjwa ni ikihe? Giteganywa n’iyihe ngingo y’amategeko ahana? Uwahagaritse uyu mutoza ahubwo ni we ukwiye guhanwa, kuko atubahirije ingingo ya 16 y’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda.”

Ni igitekerezo yatanze nyuma yo kubona ibaruwa y’umuyobozi wa United Stars, Ngendahayo Vedaste yo ku wa 24 Nzeri 2021 imenyesha Mushimiyimana ko ahagaritswe by’agateganyo, bitewe n’uko ngo ikibazo cye cyateje umwuka mubi mu ikipe.

Iyi baruwa igira iti: “Bwana Mushimiyimana Eric mw’izina rya Komite Nyobozi ya United Stars F.C Ruhango nyuma yo kungurana ibitekerezo ku cyibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi kikaba gikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagira ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

Ingingo ya 16 y’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda Ambasaderi Nduhungirehe yakomejeho yerekeye ukurindwa ivangura. Ivuga ko: “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana. Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Kuri uwo
    Amambasadeur nyine ubwo ibyaha ni ibihanwa n’amategeko gusa!Indangagaciro z’Umunyarwanda ntazitayeho cyangwa nawe niwe?

  2. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Kuri uwo
    Amambasadeur nyine ubwo ibyaha ni ibihanwa n’amategeko gusa!Indangagaciro z’Umunyarwanda ntazitayeho cyangwa nawe niwe?

  3. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Reka nibarize Nyakubahwa@Honorable,Nziko mwihebeye Mukura VC Fs,ubu uramutse ubonyemo umukozi ufite imyitwarire ituma dressing room itagenda neza bituma abakinnyi,bataba muri mood imwe wamureka niyo yaba umuhanga ate?oya ubutingayi ntibukwiye guhabwa umwanya mu rwagasabo rwose!

  4. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Reka nibarize Nyakubahwa@Honorable,Nziko mwihebeye Mukura VC Fs,ubu uramutse ubonyemo umukozi ufite imyitwarire ituma dressing room itagenda neza bituma abakinnyi,bataba muri mood imwe wamureka niyo yaba umuhanga ate?oya ubutingayi ntibukwiye guhabwa umwanya mu rwagasabo rwose!

  5. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Mwaramutse neza ndashimira ambassador olivier ibyo yavuze nibyo niyo yaba umutinganyi numunyarwanda.numuntu,turengerwa kimwe imbere y’amategeko ese ubyaye abana umwe akaba umu gay wamwirukana waba utagira ubumuntu
    Murakoze cyane

  6. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Mwaramutse neza ndashimira ambassador olivier ibyo yavuze nibyo niyo yaba umutinganyi numunyarwanda.numuntu,turengerwa kimwe imbere y’amategeko ese ubyaye abana umwe akaba umu gay wamwirukana waba utagira ubumuntu
    Murakoze cyane

  7. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Ahubwo uwomugabo bamuremeneza kuko ntamugabo muzima washyigikira ubutinganyi

  8. Ambasaderi Nduhungirehe ntiyumva ukuntu umutoza wa United Stars yirukanwe akekwaho ubutinganyi
    Ahubwo uwomugabo bamuremeneza kuko ntamugabo muzima washyigikira ubutinganyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *