Ambasaderi Richard Kabonero wagize uruhare mu kongera guhuza Uganda n’u Rwanda yasezeye

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi Richard Kabonero wari umaze imyaka 10 ahagarariye Uganda mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yasezeye ku mirimo ye n’Abagande baba mu Rwanda muri rusange, aho yavuze ko nyuma y’imyaka 10 aba kandi akorera mu gihugu cyiza cy’u Rwanda urugendo rwe nka ambasaderi rurangiye. Kabonero akaba agiye gukomereza akazi ke ka ambasaderi mu gihugu cya Tanzania.

Abari bateraniye muri hotel Serena aho yasezereye bari bamuteze amatwi bitonze bumva uyu mugabo ufite ubunararibonye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga wagize uruhare mu mubano mwiza wa Uganda n’u Rwanda mu myaka amaze mu gihugu.

Ambasaderi Kabonero yoherejwe mu Rwanda mu 2006 ubwo umubano wa Uganda n’u Rwanda icyo gihe utari wifashe neza. Ashingiye ku bucuti bwa hafi yari afitanye na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda nk’uko Chimpreports ivuga, Kabonero yatangiye urugamba rwo kongera kuhuza ibi bihugu no kubaka uburyo bukomeye bwo gusohoza inshingano ze.

ol
Uhereye ibumoso ujya iburyo: Ambasaderi wungirije, Anne Katusiime wambaye ubururu, Jim Muhwezi na madamu we Susan Muhwezi

Bivugwa ko yahuje abayobozi b’ibihugu byombi bakaganira ku bibazo bari bafitanye icyo gihe, aho ngo yubatse kwizerana hagati y’ibihugu byombi abyumvisha ko ahazaza ari ingenzi cyane kurusha ahahise. Kubera umubano ushingiye ku kwizerana wari umaze kuvugururwa hagati y’ibihugu byombi, byatumye ubucuruzi hagati yabyo buhita buzamuka bubarirwa muri miliyoni 200 z’Amadolari. Uganda kuri ubu ngo ikaba yumva itekanye mu bijyanye no gukorana n’u Rwanda business mu gihe Abanyarwanda nabo bagize icyizere cyo gushora imari mu bukungu bwa Uganda.

Imibanire mu bya gisirikare kandi mu bihugu byombi yaravuguruwe ku buryo bimaze iminsi byishimira ubufatanye mu bikorwa by’umutekano ahanini mu bijyanye no kurwanya iterabwoba mu karere.

capture
Ambasaderi Richard kabonero wari umaze imyaka 10 ahagarariye Uganda mu Rwanda

Ubwo yasezeraga, abari bateraniye muri Serena bari bizeye ko Ambasaderi Kabonero asize umurage mwiza mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati: “ Naje muri iki gihugu cyiza nta kizere mfite cy’ibiri imbere, ariko mpavanye icyizere ko ibihugu byacu byombi n’amateka bisangiye, biri mu nzira y’iterambere n’amahoro ,”

Yakomeje avuga ko imbogamizi ibihugu byombi bifite zishobora kuba zigihari ariko icya ngombwa kikaba ari uko hakomeza gushakwa ibisubizo nta kuruhuka.

jk

Ambasaderi Kabonero kandi yashimiye perezida Museveni wari wamwohereje guhagararira Uganda mu Rwanda, avuga ko kimwe n’ibindi bihugu yagiye akurikira, uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibyago rwahuye nabyo, rutanga icyizere cy’ahazaza kandi rukaba kuri ubu ari igihugu kirimo amahirwe yo gukora no gutera imbere.

Yavuze ko ari umuhamya w’ukuntu abayobozi b’u Rwanda biyemeje kuzamura abaturage bose batanga amahirwe kuri bose.

klm

Hajji Isa Bogere, Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’Abagande baba mu Rwanda, yavuze ko azi kandi yakoranye na Ambasaderi Kabonero kuva yagera mu Rwanda mu myaka 10 ishize. Yavuze ko Kabonero yageze mu Rwanda ambasade ya Uganda ihora yimuka ariko ubu bikaba byarabaye amateka ndetse akaba yarahoraga abereka amahirwe y’aho bakora business mu Rwanda.

Mu gusoza ijambo yavugiye aha, Ambasaderi Kabonero kandi yashimiye perezida Kagame ndetse na ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage n’itangazamakuru ku bucuti n’imikoranire.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano w’u Rwanda na Uganda wari nta makemwa kugeza mu myaka ya za 2000 ubwo ibihugu byombi byagiranaga amakimbirane ndetse ingabo zabyo zikaza gukozanyaho zihuriye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho zari zatabaranye ariko zikaza kugira ibyo zitumvikanaho.

Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byakomeje kurebana ay’ingwe, ndetse bigera n’aho bishinjanya gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano wabyo. Mbere y’uko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda “Amavubi” yerekeza mu Gikombe cya Afurika mu 2003, iyi kipe hari umukino wayihuje n’ikipe ya Uganda ariko umukino ukarangira habayeho kurwana abakinnyi b’Abanyarwanda bagakubitwa barimo Jimmy Gatete. Ibi byose bikaba byari ingaruka z’umubano utari wifashe neza hagati y’ibihugu byombi icyo gihe waje kuzanzahurwa na ambasaderi Kabonero mu 2006, kuri ubu ibihugu byombi bikaba bibanye kivandimwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *