Ambasaderi w’u Bushinwa mu gihugu cya Israel, Du Wei, kuri iki Cyumweru yasanzwe yapfiriye mu nyubako yari acumbitsemo iherereye mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Tel Aviv kugeza ubu hakaba hataramanyekana icyaba cyamwishe.
Ambasaderi Du Wei w’imyaka 57 yari yatoranyijwe guhagararira igihugu cy’u Bushinwa muri Israel kuva muri Gashyantare uyu mwaka, icyo gihe yari asanzwe ahagarariye u Bushinwa muri Ukraine.
Igipolisi cya Israel cyatangaje ko cyahise kigera aho uyu mu dipolomate yaguye kugira ngo gitangire iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamwishe nk’uko Umuvugizi wacyo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Du Wei ntiyabashije gukora inshingano z’akazi ke bitewe n’uko icyorezo cya Coronavirus cyahise gihagarika serivisi zitandukanye muri Israel ubwo yari akigerayo. Yageze muri iki gihugu ku itariki 15 Gashyantare 2020 ahita yishyira mu kato k’ibyumweru bibiri, akaba apfuye mu gihe umuryango we witeguraga kwimuka ngo umusangeyo.
Birakekwa ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi bitewe n’uko abaturage bo muri iki gihugu bakomeje kwikoma Abashinwa ko bakwirakwije icyorezo cya Covid-19 bityo ababa muri Israel bakaba bakomeje kugenda bakorerwa ibikorwa bishingiye ku rugomo n’ihohoterwa.


